Jump to content

Umushanana

Kubijyanye na Wikipedia
Umushanana
Umushanana

Umushanana (ubwinshi: imishanana) n'umwambaro wambarwaga n'abari n'abategarugori ndetse n'abagabo bo mu Rwanda rwa cyera na bugingo nubu. umushanana ni umwambaro ugaragaza cyane umuco nyarwanda ukaba ukoreshwa cyane mu birori cyangwa iminsi mikuru, uyu mwambaro kandi ukoreshwa muburyo bw'icyubahiro kuburyo umuntu weseuwambaye agaragara neza kandi akubahwa,abenshi bayambara mu bukwe, gushyingura, ndetse no mubindi birori byo mugihugu, Uyu mwambaro kandi, wambarwaga n'Ubugande ndetse n'Uburundi.

Uyu mwambaro ugizwe n'umwenda wo hasi bambara bacyenyeye hamwe nundi bitera bakunze kuwitera umwitero,uba wambariwe ku rutugu rw'iburyo, mw'imbere haba harimo akandi kenda kambitse igihimba gashobora kuba inkanda cyangwa agasengeri.[1]

Umushanana ukozwe mu mabara atandukanye, kandi ukaba worohereye kugirango byorohere uwambaye, uyu kandi ni umwambaro wihariye w'abanyarwanda.[2]

Aho wambarwa

[Hindura | hindura inkomoko]

Mu mateka y'ahashize, umushanana wari umwenda wambarwaga iminsi yose,ariko ubu ntabwo ariko bimeze,ahubwo usanga wambarwa mu mihango itandukanye, nk'ubukwe, gushyingura, n'ibindi ni umwenda wihariye ugaragaza igikorwa kidasanzwe magingo aya. ni umwenda w'icyubahiro ariko kandi ukoreshwa mu bikorwa by'umuco nko kubyina imbyino gakondo n'ibindi.

Umushanana kandi, niwo mwambaro wambarwa n'ababyinnyi b'abakobwa mu matsinda abyina indirimbo ndetse n'imbyino za Kinyarwanda.

  1. https://en.m.wikipedia.org/wiki/Mushanana
  2. https://www.newtimes.co.rw/section/read/201706
  3. https://www.pinterest.com/gracetandeamara/rwanda-umushanana-elegant-traditional-wear/
  1. https://www.pinterest.com/gracetandeamara/rwanda-umushanana-elegant-traditional-wear/
  2. https://www.newtimes.co.rw/section/read/201706