Umusambi Village

Kubijyanye na Wikipedia

Umusambi Village[hindura | hindura inkomoko]

Umusambi

Umusambi Village washinzwe n’ishyirahamwe ryita ku nyamaswa zo mu Rwanda (Rwanda Wildlife Conservation Association) ziyobowe n’umuvuzi w’amatungo Olivier Nsengimana,[1] ni igishanga cyagaruwe i Kigali, mu Rwanda kikaba ubuhungiro bw’imisambi irenga 50( Balearica regulorum ) yakuwe mu bucuruzi butemewe bw'amatungo.[2]

Izi nyoni zamugaye kubera ubunyage, kutaba aho zagakwiye kuba kandi ntizishobora kurekurirwa mumashyamba. Umusambi Village uha izo nyoni ahantu ho kuba hazibereye kuburyo zongera kumva ziri aho zigomba kuba muburyo bwa kamere( reconnect with nature).[3]

Uko Umusambi village watangijwe[hindura | hindura inkomoko]

Umusambi

Nsengimana Olivier yatangije umushinga w'Umusambi Village mu mwaka wa 2014.[4] Icyari kigamijwe kwari uguhagarika ubucuruzi butemewe bw'imisambi, guteza imbere ubukangurambaga mu kurekura imisambi myinshi yajyanywe ikagaruka mu buzima bwo ku gasozi, muri Parike ya Akagera .

Muri uwo mushinga, basanze imisambi myinshi yaramugaye kubera gufungwa kwayo. Ibi bikunze guhuzwa no gufata no gutwara, ndetse no gukata amababa kugirango birinde ko iguruka, bishobora kugenda nabi cyane iyo bikozwe nta buhanga.[3][5]

Reba[hindura | hindura inkomoko]