UNIFY CHAMPIONS SCHOOL

Kubijyanye na Wikipedia

Special Olympics nyuma yo gutangiza umushinga wa UNIFY CHAMPIONS SCHOOL ugamije gukura abana bafite ubumuga mu bwiyunge, bahurira mu mikino hamwe n'abadafite ubumuga Ubuyobozi bwayo buratangaza ko iyi gahunda imaze gutenyura abatari bake mu bana bafiite ubumuga mu Rwanda.

UNIFY CHAMPIONS SCHOOL[hindura | hindura inkomoko]

Umushinga wa UNIFY CHAMPIONS SCHOOL watewe inkunga na Mohamed ben Zayed Igikomangoma cya Leta zunze ubumwe z'abarabu binyuze muri Special Olympics International Byemezwa na Minisiteri y'uburezi aho Special Olympics ubusanzwe ari umuryango mpuza mahanga ushishikajwe no kuvana abafite ubumuga mu bwigunge hifashishijwe imikino.

Uko umushinga wa Unify Champions School watangiye[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mushinga wa Unify Champions Schools muri Special Olympics watangijwe mu mwaka wa 2021, utangirira mu mashuri 40 yo mumujyi wa Kigali, ubu ukaba umaze kugera mu mashuri 70 yo muntara y'uburasirazuba, ugakomeza no mumashuri 120 yo muntara y'Amajyepfo, n'Amajyaruguru, hanyuma no mu mashuri 140 yo mu burengerazuba, ukaba ari umushinga watewe inkunga na Muhamed Ben Zayid igikomangoma cya Leta zunze ubumwe z'abarabu. hanyuma byemezwa na Minisiteri y'uburezi mu Rwanda.

Intego ya Unify Champions School[hindura | hindura inkomoko]

Jean Bosco avuga ko ubu buryo buzagezwa mumashuri maganane 400 mu Rwanda hose aho bahisemo kunyuza uyumushinga mu mashuri, mu gutegura abana bafite ubumuga kugirango bazavemo ingirakamaro, twifuzako abafite ubumuga nabo bavamo ingirakamoro, kuko akenshi wasangaga bakunda guhora bigunze, bakabura uko bakina na bagenzi babo, akenshi bikanabaviramo guta amashuri, uburyo bwa UNIFY CHAMPIONS SCHOOL, ni ugufasha hose aho, bahisemo kunyuza uyu mushinga mu mashuli, mu gutegura Abana kugira ngo bazavemo ingirakagusabana, abafite ubumuga bagakina n'abadafite ubumuga.abanyeshuri bose Jean Bosco avuga ko ubu buryo buzagezwa mu mashuli maganane mu Rwanda

Reba[hindura | hindura inkomoko]