Jump to content

Abafite ubumuga mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Disability symbols
They have the same rights as we, they want to study and learn
Ababana nubumuga bariga bakaminuza mu Rwanda

Ubumuga ni Igihe umuntu aba afite igice cy'umubiri runaka kitaba gikora neza nkunko bisanzwe. Ubumuga bushobora guterwa n'impamvu nyinshi zitandukanye. urugero kuba warabuvukanye, kuba warabutewe n'impanuka, uburwayi cyangwa ikindi kintu runaka. Ahantu henshi hakunze kugaragara amoko atandukanye y'ubumuga arimo; Ubumuga bw'ingingo, ubumuga bwomumutwe,ubumuga bw'amaso, cyangwa ubumuga bw'umubiri.

Tugiye gufata umwanya tuvuge kubafite ubumuga bw'amaso

Ibyo wamenyakubafite ubumuga bw'amaso

Indwara z'amaso ni igihe umuntu ataba abasha kureba neza ikintu runaka nkuko byari bikwiye. hakaba hari impamvu nyinshi zitera uburwayi bw'amaso, urugero; harimo indwara y’Ishaza, Izabukuru cyangwa se kuba umuntu atangiye gusaza [1]. Hakaba hari uburyo bwinshi tugomba gukoresha twirinda indwara z'amaso, urugero Uburyo bwa mbere ni ukwirinda ikintu cyose cyatokoza ijisho, kwirinda umwotsi w’inkwi, umwotsi w’imodoka, umuyaga urimo imikungugu ndetse n’imicanga. Byakwirindwa hakoreshejwe indorerwamo zitari iz’amaso, ndetse n'ibindi byinshi bitandukanye. [2]

Ukotwakita kubafite indwara z'amaso

person living with disability in Rwanda

Urujijo rwo kutamenya kwita kubafite ubumuga ntabwo buri mubaturage gusa. Buri no mubayobozi nubwo byakwitwa kutamenya, gusa iyo babimenye barabikosora. Hagaragayeko hari abantu bagishungera abafite ubumuga bwo kutabobona aho kubegera ngo babafashe nko mu kwambuka umuhanda ahubwo ugasanga baraho babashungera.[3] Ihuriro ry'abafite ubumuga bwo kutabona ryashinzwe mu mwaka wa 1994 nyuma yuko byagaragaye ko abafite ubumuga baba bihishe murugo kuko wasangaga ntakintu nakimwe babaga bashoboye cyangwa babasha gukora, bityo hashyizweho ihuriro kugira ngo bigishwe ibyibanze bashobobora kwikorera kugirango nabo bagire agaciro muri sosiyete nyarwanda, bagire ibyo bigezaho ndetse banabashe kwiteza imbere. [3]Kubanyeshuri bafite ubumuga mu mwaka wa 2022 mu Rwanda hatangiye gukoreshwa (Orbit Reader) imashini zimeze nka mudasobwa aho umwarimu n'umunyeshuri ufite ubumuga bwo kutabona bashobora guhanahana amakuru.[4] Ibyo bibasha gufasha Umwalimu ashobora gufata amasomo ari kuri terefone akayashyira muri iyo mashini kuburyo umwana ufite mudasobwa ifite interineti abasha gukurikirana amasomo hifashishijwe inyandiko ya Braille yashizwe muri iyo mashini y'abafite ubumuga.[4]

Umushinga w'Imashini zifashwa n'abafite ubumuga

[Hindura | hindura inkomoko]
Abafite ubumuga bahabwa ubufasha

Ni umushinga kurubu hamaze gutangwa utumashini 50 hirya no hino mu Rwanda,ni muri urworwego ko biteganijwe ko tuzagaragara mu bikoresho bigomba kwifashishwa m'uburezi bw'u Rwanda mu mwaka w'amashuri 2023 na 2024. [3]Kandi hariho gahunda yuko ibitabo byifashishwaga mu burezi mu Rwanda bishyirwe munyandiko ya braille no m'uburyo bw'ikoranabuhanga kugira ngo na abanyeshuri barimo n'abafite ubumuga bwo kutabona babashe kubisoma mu buryo buboroheye.[5] Mu kwezi kwa Kanama mu mwaka 2023 hatangajweko hagiye gusohoka inkoranyamagambo y'ururirmi rw'amarenga rukaba rwashyirwa nanone kurutonde rw'indimi zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda.[5]

Uruhare rw' Amadini n'amatorero mugufasha abafite ubumuga bwo kutabona

[Hindura | hindura inkomoko]

Bibiliya ya Braille yaratangijwe kugirango yongere ubushobozi bw'abafite ubumuga bwo kutabona

Mu gihe u Rwanda rwifatanije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’inyandiko za Braille, abafite ubumuga bwo kutabona basabye ko abantu barushaho gusobanukirwa no guhugurwa kuri Braille nk’ uburyo bw’ imyandikire no gutumanaho.

Nk’uko Umuryango w’abibumbye ubivuga, braille ni “ubuhanga bwerekana ibimenyetso byerekana inyuguti n’imibare ukoresheje utudomo dutandatu tugereranya buri nyuguti n’umubare, ndetse n’ibimenyetso bya muzika, imibare, na siyansi.

Donatilla Kanimba, Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB) azi neza ko braille ikoreshwa mu mashuri ndetse no mu bigo by’abafite ubumuga bwo kutabona, ariko ntibikunze kuboneka mu mashuri makuru kuko abarimu benshi batazi kuyikoresha.[6]

Yakomeje avuga ko nubwo ibizamini by’igihugu ku banyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona biboneka no muri Braille, haracyakenewe gushyirwamo imbaraga kugira ngo abantu bashobore kubona Braille mu buryo bworoshye igihe cyose babishakiye.

Clemence Mukarugwiza, umuntu ufite ubumuga bwo kutabona utuye mu Murenge wa Masaka, mu karere ka Kicukiro yavuze ko kubona braille ku bindi bintu bitari amasomo y’ishuri bikiri ingorabahizi kuko “inzu zicapa zidafite imashini zandika za Braille.”

Umuntu uri gusoma inyandiko ya Braille


Bibiliya ya Braille yaratangijwe kugira ngo yongere ubushobozi bw'abafite ubumuga bwo kutabona[7]

Umuryango utegamiye kuri Bibiliya w’u Rwanda (BSR), umuryango utegamiye kuri Leta w’abakirisitu, ku bufatanye n’Urugaga rw’abatabona (RUB) wagaragaje ikintu gikomeye cyagezweho ku ya 11 Nzeri ubwo berekanaga “Bibiliya zo mu bwoko bwa Braille” 27 zasohotse, bikazamura uburyo bwabo bwo guhitamo Bibiliya. [8]

Viateur Ruzibiza, umunyamabanga mukuru wa BSR, yavuze ko uyu muryango watangije ubukangurambaga bwo kongera ubumenyi mu banyarwanda bose. Ikigamijwe ni ukureba ko abantu bafite ubumuga bwo kutabona badahejwe kandi ko ibibazo byabo bimenyekana.

Yongeyeho ati: “Iki cyemezo kigamije kwerekana ibibazo bahura na byo buri munsi, kandi bigamije gukumira ko bakomeza guhezwa, cyane cyane mu madini.''

  1. https://kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/dore-zimwe-mu-mpamvu-ziri-ku-isonga-mu-gutera-uburwayi-bw-amaso
  2. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/Dore-uko-wakwirinda-uburwayi-bw-amaso-ku-kigero-cya-80
  3. 1 2 3 https://inyarwanda.com/inkuru/134297/abafite-ubumuga-bwo-kutabona-barasaba-guhabwa-agaciro-mu-nsengero-134297.html
  4. 1 2 https://mobile.igihe.com/amakuru/article/u-rwanda-mu-nzira-zo-koroshya-imyigire-y-abafite-ubumuga-bwo-kutabona-kutumva
  5. 1 2 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abantu-bafite-ubumuga-bababazwa-no-kuba-hari-abakibita-amazina-abambura-ubumuntu
  6. https://www.newtimes.co.rw/article/4026/news/rwanda/visually-impaired-persons-call-for-more-awareness-on-braille
  7. https://www.newtimes.co.rw/article/10727/news/religion/braille-bible-launched-to-enhance-accessibility-for-the-visually-impaired
  8. https://www.newtimes.co.rw/article/10727/news/religion/braille-bible-launched-to-enhance-accessibility-for-the-visually-impaired