Jump to content

The Brothers

Kubijyanye na Wikipedia

The Brothers ni itsinda Nyarwanda ryari rigizwe n'abasore 3 baririmba aribo Danny Vumbi, Ziggy 55 na Victor Fideli uzwi cyane nka Koudu. Ni itsinda batangije muri 2004, bakora indirimbo nyinshi mu njyana zitandukanye n'ubuhanga bahambaye bwaherekezaga buri ndirimbo basohoye.[1] icyakora n'ubwo ryari mu matsinda yigeze kuyobora muri muzika y'u Rwanda ibi ntibyatinze ahubwo ryaje gusenyuka.[2] Nyuma y'uko iri tsinda risenyutse buri wese yatangiye gukora umuziki ku giti cye ndetse bamwe ubu ni abahanzi bazwi.

The Brothers ni itsinda ryari rigizwe na Victor Fideli uzwi cyane nka Koudu, Danny Vumbi na Ziggy 55 ryatangiye kuririmba mu mwaka wa 2004 ritangira ari babiri gusa Danny Vumbi na Victor Fidele. Ziggy yaje kwinjiramo mu mwaka wa 2006.

Kugirango iri tsinda rivuke umuhanzi Victor Fideli yahuriye na Danny Vumbi muri kaminuza y'uRwanda ishami ry'uburezi rizwi nka KIE n'uko yumva aririmba neza biyemeza gutangirana urugendo rw'ubuhanzi. Iri zina baryiyise biturutse ku rugero rubi u Rwanda rwanyuzemo n'uko biyemeza kubaho bitwa The Brothers bisobanura "Abavandimwe".

Iri tsinda ryatwaye ibihembo bigiye bitandukanye harimo icya

Never again 2004,

PAM Awards 2006,

Salax Awards 2008,

Ijoro ry'ukundo Awards 2009

East African Music Awards 2011 ni bindi.

iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Ikirori, Nyemerera, Nagutura iki? N'izindi nyishi.[3]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-24. Retrieved 2022-09-24.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/83670/ziggy55-yongeye-gukomoza-kukuba-itsinda-rya-the-brothers-rya-83670.html
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-24. Retrieved 2022-09-24.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)