Soso Mado

Kubijyanye na Wikipedia

Gasasira Jean Félix bitaga Soso Mado nu umuhanzi w'umunyarwanda wamenyekanye mu itsinda ry'abaririmbyi ryitwaga orchestre Impala.[1] Soso mado yari umuhanga mu muziki ku buryo ngo yacurangaga ibikoresho hafi ya byose by’umuziki[1]

Ubuzima bwite[hindura | hindura inkomoko]

Soso Mado, yavutse ku itariki 12 Kanama 1955, avukana n’abana 12 akaba uwa kane muri bo. yavutse kuri se witwa Ntakavuro Elias na nyina Nyirabunuma Elisabeth.[1] Soso Mado yavukiye muri Kongo Kinshasa nyuma y’uko ababyeyi be bavuye mu Rwanda bakajya gukorera abakoroni b’Ababiligi muri icyo gihugu cyitwaga Zaire, icyo gihe mukuru we Kari wa Njenje yari afite umwaka n’igice batura ahitwa Kibushi muri Zaire[1]

Soso Mado yize amashuri abanza ahitwa Cartier Nord muri Kivu y’Amajyaruguru, akomereza ahitwa kuri Cycle d’Orientation agiye kwiga ubukanishi[1]

Urugendo rwe mu muziki[hindura | hindura inkomoko]

Soso Mado yatangiye kugaragaza impano ye y’umuziki ubwo yigaga amashuri yisumbuye ahitwa Cartier Nord, ariko ngo ahanini yakomezaga gufashwa na mukuru we Kari wa Njenje. Icyakora bose ngo iyo mpano bayikesha se ubabyara, Ntakavuro wari waravuye mu Rwanda ari umuhanzi w’icyo gihe akaba yari azwi mu gucuranga inanga, iyamenyekanye ikaba inanga ya Ryangombe, rwabugiri n’izindi[1]

Umuryango wa Ntakavuro ugeze mu Rwanda Soso Mado yahitiye mu mujyi wa Kigali ajya gukomeza amashuri ye y’ubukanishi muri ETO Kicukiro aho yanakomereje umuziki mu itsinda rya les amants de la chanson[1]

Soso Mado yatabarutse ku itariki 16 Ukuboza 1993 azize uburwayi atari amaranye igihe kirekire[1]

Soso Mado yatabarutse afite abana icyenda, barimo n’ab’umugore we witwa Mukaremera Euphrasie ari na we mugore we babanye igihe kirekire babyarana abana batanu, barimo na Olivier Kwizera, umuzamu w’ikipe y’Igihugu amavubi, babyaranye kandi undi muhungu uzwi nka Zizou,[2] Honoré n’uwitwa Jean Luck

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 1.5 1.6 1.7 https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/Byinshi-kuri-Soso-Mado-wakanyujijeho-muri-Orchestre-Impala-umubyeyi-w-umunyezamu-Olivier-Kwizera-Video
  2. https://web.archive.org/web/20221121064738/https://www.genesisbizz.com/Zizou-yafatanyije-na-Christopher-basubiramo-indirimbo-ya-Se-Soso-Mado