Ryangombe

Kubijyanye na Wikipedia

Ryangombe ni umugabo waje mu Rwanda akomotse mu burengerazuba bwa Uganda mu karere ka Kitara cya Murilo[1].

yagaragaye mu Rwanda bwa mbere ku ngoma y'umwami Ruganzu II Ndoli ahasaga mu mwaka w'1510 akaba yaraje mu Rwanda aje Kwamamaza idini rye[1]

Ubuzima Bwite[hindura | hindura inkomoko]

Se wa Ryangombe yitwaga Babinga wa Nyundo, Nyina akitwa Nyiraryangombe w’Umusumbakazi, umugore we akitwa Nyirakajumba.[1]

Ryangombe yavutse ari ikinege abyara abana batanu ari bo Binego, Ruhanga, Nyabirungu, Mashira na Kagoro[1]

Akomoka mu bwoko bw’Abanyoro mu muryango witwa Abakonjo bakunze gukoresa ururimi rw’igikonjo, Icyo azwiho cyane ni uko yabaye inkomoko yo kubandwa no guterekera kuko mbere yo gupfa kwe bitabagaho[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-25. Retrieved 2022-09-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)