Rwampungu Meshack

Kubijyanye na Wikipedia
Umukino wa Basketball w'abafite ubumuga bakina bicaye mu magare y'abafite ubumuga.

Rwampungu Meshack, (yavutse 1993) ni umunyarwanda w'imyaka 31 ukina umukino wa Basketball mu cyiciro cy’abafite ubumuga, mu Rwanda. Rwampungu Meshack ni umwe mu bakinnyi bagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame ndetse nimuha imbaraga z'imufasha kudacika intege mu bikorwa bitandukanye akora. Uyu kandi ni Captain w'ikipe y'igihugu ya Basketball y'abafite ubumuga mu Rwanda.[1]

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Rwampungu Meshack yabaye umukinnyi wa Basketball akinira KBC (Kigali Basketball Club), mu mwaka wa 2015 ubwo iyi equipe yari yerekeje mu akarere ka Huye muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda mu marushanwa ya Basketball, imodoka yari itwaye abakinnyi yagize impanuka ikomeye maze uyu musore ahita asigarana ubumuga bw'amaguru ariko avugako bitamuciye intege kandi ko akomeje gukunda uwo mukino no kuwitabira.

Rwampungu avuga ko nyuma yo gukora impanuka yamaze umwaka atariyakira gusa nyuma yaho yahise atangira inzira yo kwiyubaka,afungura ‘Salon de Coifure’ yo kogosha abana n’abakuru yise ‘The Big Machine Salon/Urban Look Salon’ hari muri 2019.[2]

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Rwampungu Meshack kuri Noheli ya 2023 ku butafanye na Isimbi Model n’umugabo we, bahuje abakinnyi batandukanye bakina umukino wa Basketball y’abagendera mu tugare cyane cyane abafite ubumuga, abawitabiriye bagenerwa ibihembo bibafaha kwizihiza iminsi mikuru.

Rwampungu Meshack akorana na Kepler University ndetse na African Leadership University, yasabye izi kaminuza guha amahirwe abafite ubumuga.

Buri mwaka mu kwezi kwa Werurwe Rwampungu Meshack ategura umukino uhuza abafite ubumuga n’abatabufite mu rwego rwo gukangura abafite ubumuga bakumva ko nabo bashoboye no kubafasha kwiyumva muri sosiyete. Umukino uheruka wabaye tariki 29 Mata 2023 Team Meshack yatsinze iya Nshobozwabyosenumukiza amanota 33-21 mu gikorwa cyiswe ‘Sports on Wheel’ cyabereye muri Lycée de Kigali.

Ishakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://igihe.com/abantu/article/mechack-yagaragaje-uburyo-ijambo-yabwiwe-na-perezida-kagame-ryamuhinduriye
  2. https://www.newtimes.co.rw/article/185513/Sports/former-hoops-player-rwampungu-is-now-a-barber-after-tragic-accident