Rusirare Jacques

Kubijyanye na Wikipedia
Rusirare Jacques Rwiyemezamirimo

Rusirare Jaques ni Rwiyemezamirimo wavutse muri 1960, rero ubwo yigaga mu mashuri abanza, mushiki we mukuru yamuhaye ibiceri atibuka neza umubare ariko byari munsi y’amafaranga ijana y’u Rwanda ( 100FRW ), atangira gucuruza utuntu dutandukanye . [1]

Amavuko[hindura | hindura inkomoko]

Rusirare Jaques ni munyemari ukomoka i Rutonde mu Karere ka Rwamagana mu ntara y'iburasirazuba akaba ari mu bakomeye mu Rwanda dore ko abarirwa mu cyiciro cy’abasoreshwa banini, avuga ko yarangije amashuri abanza muri 1963 ntashobore gukomeza mu yisumbuye kubera ibibazo by’amateka y’ivangura byaranze u Rwanda, bimutera kwishakira inzira agana iy’ubucuruzi buciriritse .[1]

Ubucuruzi[hindura | hindura inkomoko]

Rusirare Jaques muri 1972, yaguye ubucuruze bwe maze afungura amagazini mu gice cy’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali kuri Avenu du Commerce bimuhesha kugura ikamyo ya mbere muri 1974, nyuma y’umwaka umwe gusa agura ikamyo ya kabiri ahita afata isoko ryo gukwirakwiza ibicuruzwa bya BRALIRWA . Uyu mucuruzi wubatse izina mu gukora no gucuruza amarangi mu Rwanda binyuze mu uruganda rwa Ameki Color, avuga ko muri 1975 ari bwo yashoboye gusohoka mu gihugu atemberera muri Kenya i Nairobi bimufasha kubona imikorere y’abandi, ahakura igitekerezo cyo gukora amarangi .[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 "Archive copy". Archived from the original on 2023-06-20. Retrieved 2023-06-20.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)