Runyankore-Rukiga

Kubijyanye na Wikipedia
Ururimi rw'urunyankore rukoreshwa cyane n'abagande ndetse n'abanyarwanda batuye munkengero z'igihugu cya Uganda.
Imbyino gakondo ya Ankole muburengerazuba bwa Uganda

Runyankore-Rukiga

Runyankore-Rukiga, byanditswe mw'ijambo rimwe ritandukanijwe n'akarongo. Icyabiteye ni ukubera ko uru rurimi ari ururimi rumwe koko! Kano karongo hamwe n'amagambo abiri Runyankore na Rukiga birerekana na none ko n'ubwo ari ururimi rumwe, rutavugwa n'abantu bamwe. Abanyankore rero n'Abakiga iyo bavuga nabo barumvikana neza n'ubwo umwe amenya ko uwo bavugana ari umukiga cyangwa umunyankore. Mbese ni kimwe n'ikinyarwanda n'ikirundi. Dukurikije amategeko y'isesengurandimi, ikinyarwanda n'ikirundi ntabwo ari indimi ebyiri zitandukanye, ahubwo ni ururimi rumwe, rufite amazina abiri kubera ko abaruvuga badatuye hamwe. Urunyankore n'urukiga nabyo ni cyo kimwe, kubera ko bamwe batuye ukwabo abandi bakaba batuye ukwabo, ariko ubundi barumvikana neza usibye utuntu duke duke nk'uko amagambo avugwa, ateye cyangwa icyo asobanura. Hano rero turerekana ko uru rurimi rusangiye n'ikinyarwanda ibintu byinshi. Icyambere kubera ko izi ndimi zitwegereye, icya kabiri kubera ko ziri mu muryango umwe witwa uw'Abantu.

[hindura | hindura inkomoko]