Platini

Kubijyanye na Wikipedia

Nemeye Platini umaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda,ni Umuhanzi nyarwanda.

Ubuzima Bwite[hindura | hindura inkomoko]

Platini Nemeye yari umukinnyi mwiza ukina ku ruhande rw’iburyo aho yakundaga guca agatsinda n'ibitego, ibyatumye atoranywa mu bana batarengeje imyaka 15 bagombaga kujyanwa muri Sweden na Roger Palmgren wari umutoza w'ikipe y'igihugu mu mwaka 2004 nuwa 2006.[1] Platini wacaga kuri karindwi agatsinda ibitego yashimwe bikomeye n'uyu muzungu ndetse aza kugera ku rwego rw'igihugu aviramo ahatoranyijwe abandi bana bakajyanwa muri Sweden mu myitozo yari yagenewe abana bato bagaragazaga impano hano mu Rwanda ku gitekerezo cya Roger Palmgren wari umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi washakaga kuzamura abana.[2] Nemeye Platini ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Platini P yinjiye mu muziki by’umwuga mu mwaka wa 2009, atangira akorana na mugenzi we TMC nk’itsinda (Dream Boys) baje gutandukana buri umwe agakomeza ukwe.[3]

Ibindi Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Tariki 06 Werurwe mu mwaka 2021 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto ya Platini P n'umukunzi we witwa Olivia Ingabire basezeranye imbere y'amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali.Gusezerana kwa Platini P na Olivia byatunguye benshi na cyane ko inkuru y'urukundo rwabo itigeze imenyekana mu itangazamakuru. Ku rundi ruhande ariko ni inkuru yashimishije benshi by'umwihariko abakunzi b'uyu muhanzi n'abanyamuziki batandukanye barimo umuhanzikazi Knowless Butera.[4] Uyu muhanzi kandi nyuma y’amezi ashize we n’umuryango we bimukiye mu nzu nshya, yubatse ahitwa Mukarumuna. Yavuze ko amafaranga yubakishije iyi nzu yavuye mu muziki.[5] Kuva mu myaka ibiri ishize, uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo zakunzwe zirimo nka ‘Veronika’, ‘Atensiyo’, ‘Ntabirenze’, ‘Helena’ n’izindi nyinshi.[6]Platini ni umwe mu bafashwa mu muziki na Sosiyete yo muri Nigeriya yitwa One Percent Managers, izwi mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi n’abandi.[7]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/88611/platini-wahamije-ko-yigeze-guhamagarwa-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-yatangaje-icyamuzinuye-um-88611.html
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/88611/platini-wahamije-ko-yigeze-guhamagarwa-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-yatangaje-icyamuzinuye-um-88611.html
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/88611/platini-wahamije-ko-yigeze-guhamagarwa-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-yatangaje-icyamuzinuye-um-88611.html
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/103612/platini-p-yasezeranye-imbere-yamategeko-numukunzi-we-olivia-amafoto-103612.html
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/117231/platini-yifashishije-miss-cadette-mu-ndirimbo-ibanjirije-umushinga-wa-album-video-117231.html
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-26. Retrieved 2022-09-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-26. Retrieved 2022-09-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)