Mpembyemungu Winifrida

Kubijyanye na Wikipedia

Mpembyemungu Winifrida (yavutse 1972) ni umunyapolitiki wo mu Rwanda , ubu ari mu bagize Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda . [1][2]

Mpembyemungu yahoze ari umuyobozi wa karere ka Musanze . Muri 2013 inzu ye yibasiwe n’ibisasu, bituma umwana yicwa abandi babiri barakomereka. Muri 2015 abantu batandatu bakatiwe igifungo cya burundu, kubera ibi nibindi bitero bya FDLR iterwa inkunga. [3]

Muri Mata 2016, abagizi ba nabi bateye iwe nijoro, bituma umugabo araswa yicwa n'inzego z'umutekano. [4]

Muri Kamena 2018, Mpembyemungu yatsinze byimazeyo uwahoze ari Depite Marie Therese Murekatete kugira ngo abone itike y'abagore yo mu Rwanda Patriotic Front mu karere ka Musanze . [5]

Ibyo yize[hindura | hindura inkomoko]

Mpembyemungu Winifrida ari muri politiki, kuvuga muri 2000, ubwo yarari mu gusoza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’iterambere (Master of development studies) muri Kaminuza nkuru yigenga ya Kigali (ULK).[6]

IMIRIMO YAKOZE[hindura | hindura inkomoko]

Mpembyemungu Winifrida yakoze imirimo itandukanye mu gihugu cyu Rwanda, harimo :

  • Iy’uburezi mu yari Komine Maraba, aha ubu ni mu Karere ka Huye (1997-2000);
  • Umuhuzabikorwa wu ngirije wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu yari Perefegitura ya Butare (2000-2004);
  • Umukozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri Perefegitura ya Butare no mu Karere ka Huye;
  • Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko (2008-2013); naho kuva muri 2013 kugeza 2017 yikoreraga ku giti cye .[7][8]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/uwari-perezida-yarafunzwe-uwari-minisitiri-w-intebe-ari-muri-kasho-ni-inde
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2020-06-16. Retrieved 2021-11-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. Jean d'Amour Mbonyinshuti, Six jailed for life over Musanze terror attacks, The New Times, March 13, 2015.
  4. Jean d'Amour Mbonyinshuti, One dead in foiled attack on Musanze ex-mayor's home, The New Times, April 9, 2016. Accessed May 5, 2020.
  5. Daniel Sabiiti, RPF Primaries: Current MPs Seek Re-election, KT Press, June 9, 2018.
  6. https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/RDF-yaburijemo-igitero-cyagabwe-ku-wahoze-ayobora-Musanze
  7. https://rushyashya.net/niyitegeka-ugiye-gusimbura-depite-mukayisenga-witabye-imana-ni-muntu-ki/
  8. https://ar.umuseke.rw/musanze-abagizi-banabi-bateye-kwa-mayor-bica-umwana-we.hmtl