Mountain Ceramic Campany Ltd

Kubijyanye na Wikipedia

Mountain Ceramic Campany Ltd ni uruganda ruri mu Karere ka Muhanga mu ntara y'amajyepfo, hari uruganda rw’amakaro rwuzuye rutwaye amafaranga asaga miliyari 28 z'amafaranga yu Rwanda, aho ruzatangira gusohora amakaro mu kwezi kwa Kanama 2023, aho ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora metero kare hafi ibihumbi bine ku munsi .[1]

Amakaro[hindura | hindura inkomoko]

Mountain Ceramic Campany Ltd ni uruganda rutunganya ibumba rukaribyaza amakaro ari mu buryo bwo gukora ishoramari rigezweho, aho wasangaga ububumbyi bw’amatafari gusa budatanga umusaruro ukenewe kuko ababikora batateraga imbere ku muvuduko ukenewe , rero uru ni uruganda ruzakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukora amakaro, rukaba ruzajya rukoresha hafi abakozi 300 ku munsi .[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-uruganda-rw-amakaro-ruzatwara-asaga-miliyari-28frw