Miss Chanelle

Nirere Ruth uzwi nka Miss Chanelle ni umuhanzi nyarwanda wamamaye cyane mu Rwanda no hanze yarwo, yamamaye ahagana mu w'i 1998, aza kumenyeknishwa cyane n'indirimbo ye yise Ndarota. Miss Chanelle yagiye akorana n'abahanzi batandukanye mu Rwanda, Kenya n'ahandi.
Amateka
[Hindura | hindura inkomoko]Miss Chanelle ni Umuhanzikazi ndetse akaba n' icyamamare mu Rwanda no hanze yarwo.[1] Amazina ye nyakuri yitwa NIRERE RUTH yamamaye cyane mu mwaka w'i 1998 ubwo yari akiri muto cyane kubera ijwi rihebuje, yamamaye cyane ku ndirimbo ye NDAROTA gusa si yo gusa kuko na nyuma yaho yagiye akora izindi nyinshi zitandukanye, harimo n'izo kwibuka zaremaga agatima abasigajwe iheruheru na Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muw'i 1994 Mata. Miss Chanelle kandi yagiye akora injyana nyishi zitandukanye harimo nk'izizwi nka Zouk, acoustic, R&B n'izindi.[2]
Ibindi bikorwa
[Hindura | hindura inkomoko]
Nirere Ruth wamamaye nka Miss Chanelle ntabwo yahagaritse umuziki we ahubwo yakomeje kwigarura imitima ya benshi mu Rwanda, ubwo mu mwaka wa 2009 yashyiraga ahagaragara Album ye ya mbere yise NARROW ROAD iyi Album yari yiganjeho indirimbo ze nyinshi zibandaga ku muziki w'u Rwanda cyari igitaramo cyanyuze benshi mu bakunzi be cyane cyane abari mu mujyi wa Kigali. Si ibyo gusa kuko iyi album yariho indirimbo nyinshi yakoranye n'abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no mu karere nka UGANDA, KENYA n'abandi.
Si ibyo gusa kandi Chanelle mu mwaka wa 2012 yakoreye ibitaramo bitandukanye muri SUDAN mu rwego rwo kunezeza ingabo z'u Rwanda zari mu butumwa bw'amahoro muri icyo gihugu. Chanelle kandi muri 2013 yimukiye mu gihugu cy'Ubufaransa aho byavuzwe ko agiye gusoza amashuri ye mu bijyanye n'amajwi mu mwaka wa 2017. Miss Chanelle yagaragaye muri filimi bise MERCY OF THE JUNGLE hamwe na Marc Zinga ndetse na Stephane Bak yakozwe na Karekezi Joel. Chanelle kandi ageze mu Bufaransa nibwo yibarutse Imfura ye ubwo byari ibicika ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yari yashyize hanze agaragaza inda atwite yayambitse ubusa .[3]
Ibihembo yatsindiye
[Hindura | hindura inkomoko]Miss Chanelle yagiye atwara ibihembo byinshi bitandukanye muri byo harimo nk'ibyo bita Preal of Africa Music Award aho byari ibyishimo kuri we n'abakunzi be kuko yabitwaye inshuro eshatu zikurikiranye (3) muri 2006,2007,2008 ariwe wegukana icyo gihembo cya Preal of Africa Music Award. Muri 2009 kandi nabwo yatwaye igihembo cya salax Award cy'umugore w'umuhanzi wahize abandi mu Rwanda
Reba
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2019-04-30. Retrieved 2022-05-04.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://umuryango.rw/ad-restricted/article/miss-chanel-yatangaje-ko-atazi-indirimbo-za-urban-boys-ndetse-na-dream-boys
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/65418/benshi-bahaye-urwanyo-miss-shanel-kubera-gushyira-hanze-amafoto-y-inda-atwite-yayambitse-ubusa-65418.html