Miss Chanelle

Kubijyanye na Wikipedia
NIRERE Ruth uzwi nka Miss Chanelle
NIRERE Ruth wamamaye nka Miss Chanelle

Nirere Ruth wamamaye cyane mu Rwanda nka Miss Chanelle wakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo yamamaye ahagana

muwi 1998 yamamaye cyane kundirimbo ye yise Ndarota yagiye akorana nabahanzi batandukanye mu Rwanda na Kenya nahandi

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

umuhanzi kazi ndetse akaba n' icyamamare mu Rwanda ndetse no hanze yaro uzwi nka Miss Chanelle[1]

amazina ye nyakuri yitwa NIRERE RUTH yamamaye cyane mu mwaka wi 1998 ubwo yari akiri muto cyane

ariko afite ijwi rihebuje yamamaye cyane kundirimbo ye NDAROTA gusa siyo gusa kuko na nyuma yaho

yagiye akora izindi nyinshi zitandukanye harimo nizo kwibuka zaremaga agatima abasigajwe iheruheru na

Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muwi 1994 mata. Miss Chanelle kandi yagiye akora injyana nyishi

zitandukanye harimo nk'izizwi na Zouk, acoustic, R&B nizindi[2]

Ibindi bikorwa[hindura | hindura inkomoko]

NIRERE Ruth Chanelle
Umuhanzikazi Miss Chanelle

Nirere Ruth wa mamaye nka Miss Chanelle ntago yahagaritse umuziki we ahubwo yakomeje kwigarura imitima yabenshi

mu Rwanda ubwo mu mwaka wa 2009 yashyiraga ahagaragara Album ye yambere yise NARROW ROAD iyi Album

yari yiganjeho indirimbo ze nyinci zibandaga kumuziki wu Rwanda cyari igitaramo cyanyuze benshi mubakunzi be cyane cyane

abari mumujyi wa Kigali. si ibyo gusa kuko iyi Album yariho indirimbo nyinshi yakoranye nabahanzi batandukanye bo mu Rwanda

no mukarere nka UGANDA, KENYA nabandi. sibyo gusa kandi Chanelle mu mwaka wa 2012 yakoreye ibitaramo bitandukanye

muri SUDAN murwego rwo kunezeza ingabo zu Rwanda zari mubutumwa bw' amahoro muri icyo gihugu. Chanelle kandi muri

2013 yimukiye mugihugu cy'Ubufaransa aho byavuzweko agiye gusoza amashuri ye mubijyanye n'amajwi mu mwaka wa 2017

miss Chanelle yagaragaye muri filimi bise MERCY OF THE JUNGLE hamwe na Marc Zinga ndetse na Stephane Bak yakozwe

Karekezi Joel. Chanelle kandi ageze mu Bufaransa nibwo yibarutse Imfuraye ubwo byari ibicika kumbuga nkoranyamba kubera

amafoto yari yashyize hanze agaragaza inda atwitse yayambitse ubusa .[3]

Ibihembo yatsindiye[hindura | hindura inkomoko]

Miss Chanelle yagiye atwara ibihembo byinshi bitandukanye muribyo harimo nkibyo bita Preal of Africa Music Award

aho byari ibyishimo kuriwe nabakunzibe kuko yabitwaye inshuro eshatu zikurikiranye (3) muri 2006,2007,2008

ariwe wegukana icyo gihembo cya Preal of Africa Music Award.

muri 2009 kandi nabwo yatwaye igihembo cya salax Award cy'umugore w'umuhanzi wahize abandi mu Rwanda

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2019-04-30. Retrieved 2022-05-04.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/miss-chanel-yatangaje-ko-atazi-indirimbo-za-urban-boys-ndetse-na-dream-boys
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/65418/benshi-bahaye-urwanyo-miss-shanel-kubera-gushyira-hanze-amafoto-y-inda-atwite-yayambitse-ubusa-65418.html