Mbarushimana Abdou

Kubijyanye na Wikipedia

Mbarushimana Abdou ni umwe mu batoza bamaze igihe batoza umupira w’amaguru mu Rwanda aho amaze imyaka 20, akaba yaratoje amakipe atandukanye arimo na Rayon Sports, Volcanic Gorillas, Electorgaz, Kibuye, AS Muhanga na Bugesera FC, Uretse kuba ari umutoza yanakinnye umupira akinira amakipe atandukanye aho yakiniye abato ba Rayon Sports, akinira Miroplast, Mukungwa asoreza muri Volcanic Gorillas.[1] Mbarushimana Abdou avuga ko umwe mu bakinnyi yatoje bamushimishije ari rutahizamu wa APR FCBizimana Yannick.[2]

  1. http://isimbi.rw/siporo/article/11-beza-batojwe-n-umutoza-abdou-mbarushimana
  2. https://www.isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-apr-fc-ni-we-washimishije-umutoza-abdou-mbarushimana