Kiliziya ya Orthodox i Rwamagana
Kiliziya Gatolika ya orotodogisi, ni torero rya kabiri rinini rya gikirisitu, rifite abayoboke bagera kuri miliyoni 220 ku isi. Mu rwego rwo kwagura iri dini kuwa 27 Ukwakira 2022,hatashye urusengero rushya rwubatse mu Karere ka Rwamagana. [1][2][3]
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]Kiliziya ya Orthodox, yemerewe bwa mbere gukorera ku butaka bw’u Rwanda mu 2013. Yatangiriye mu karere ka Kirehe ahitwa mu Kaziba. Kugeza ubu ifite abayoboke babarirwa hagati y’ibihumbi birindwi n’umunani.[2][1][4]
Musenyeri wa Kiliziya ya Orthodox mu Rwanda, mu Burundi no mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Innocentios Byakatonda avuga ko Kiriziya y'aba Orthodox ifite imishinga iteganya gufatanyamo na Leta y'u Rwanda, bahereye ku kigo nderabuzima bagiye kubaka mu karere ka Rwamagana.
Indanganturo
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 https://muhaziyacu.rw/amakuru/rwamagana-amafoto-ya-kiliziya-izatahwa-na-papa-wa-orthodox-wenda-kuza-mu-rwanda/
- ↑ 2.0 2.1 https://www.newtimes.co.rw/article/1336/news/rwanda/all-you-need-to-know-about-the-orthodox-community-in-rwanda
- ↑ https://orthodoxmission.org.gr/2022/12/patriarchal-visit-to-rwanda/
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/article/2160/news/rwanda/orthodox-church-leader-lauds-rwandas-post-genocide-renewal