Kigali Convention Centre

Kubijyanye na Wikipedia
Kigali Convention Center n'inzu nini iri mu murwa mukuru w'u Rwanda i Kigali iteganyirijwe kwakira inama zitandukanye ndetse n'ibirori bikomeye.
kigali

Kigali Convention Center[hindura | hindura inkomoko]

Kigali convention center nimwe munyubako ziri i Kigali mu Rwanda, ikoreshwa cyane mu kwakira inama, ibirori ndetse n'imyidagaduro. Yubatswe kandi irangira muri 2016.

Ubwubatsi n'amateka ya Kigali Convention Centre[hindura | hindura inkomoko]

Kigali Convention center n'imwe mu nyubako nini iri mu karere u Rwanda Ruherereyemo kuko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bitanu. yakira ibikorwa bitandukanye nk'inama, ibirori n'imyidagaduro ikaba kandi irikumwe na Hotel izwi kw'izina rya Radisson Blue Hotel. Kigali Convention Centre yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2007 itahwa k'umugaragaro mu mwaka wa 2016 na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.[1]

Iyi nyubako izwi cyane ku izina rya Kigali Convention Center mugihe cy'umugoroba irangangwa no guhinduranya amabara yiganjemo ari mu ibendera ry'u Rwanda.

Kigali convention centre iri ku buso bungana na metero kare ibihumbi 32, ikaba iri mu ishusho ycyo twagereranya n'igi cyangwa nanone nk'inzu y'Umwami i Nyanza mu rukari. Iyi nyubako irimo hotel y'inyenyeri eshanu ifite ibyumba 292 birimo; 201 bisanzwe, 68 byiyubashye ku buryo byakwacyira abayobozi bakomeye, bitanu biri ku rwego rwo kwakira umukuru w'igihugu nikindi kimwe cyakwakira Umwami. hari n'ibindi bitanu biteye mu buryo bwihariye kandi byisanzuye kuburyo bifite n'uruganiriro.[2]

Iyi nyubako iherereye mu akarere ka Gasabo hafi n'ibiro by'inteko y'abadepite (Parliament House)

Ibiyiranga n'aho iherereye[hindura | hindura inkomoko]

Inyubako ya Kigali Convention Center iherereye kimihurura mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali uvuye kukibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali bigusaba kugenda ibirometero bitanu gusa.[3] ikaba imwe mu nyubako zibereye ijisho kuri uyu mugabane wa Afurika, hotel irimo ifite piscine, ikibuga cya tenis ndetse nigikoni kigezweho cyabasha gutekera abantu ibihumbi 4000, harimo kandi na restaurent n'aho banywera hagezweho.[4]

Inama yakiriye[hindura | hindura inkomoko]

KIGALI CONVENTION CENTER

Kigali Convention Centre yiteguye kandi inakira abakuru b'ibihugu mu nama y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe(AU), kuva mu mwaka wa 2016 imaze kwakira inama n'ibindi bikorwa birenga 853 byitabiriwe nabantu barenga 320000.[5] Iyi nzu kandi yakiriye imwe munama ihuza abakuru bibihugu na zaza goverinoma zibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza (commonwealth) yabereye I Kigali mu Rwanda tariki 20 kamena 2022. Iyo nama izwi kwizina rya CHOGM.

bereye I kigali mu Rwanda[6].

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/perezida-kagame-yafunguye-ku-mugaragaro-kigali-convention-center
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-24. Retrieved 2021-06-17.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-24. Retrieved 2021-06-17.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-24. Retrieved 2021-06-17.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-24. Retrieved 2021-06-17.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amatariki-inama-ya-chogm-izaberaho-mu-rwanda-yatangajwe