Ishyiga

Kubijyanye na Wikipedia
Ishyiga

Amashyiga avuguruye yatangiye gukwirakwizwa mu Gihugu yitezweho kurengera ibidukikije.[1]

REG[hindura | hindura inkomoko]

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko hari umushinga mushya ugiye gukwirakwiza mu gihugu amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa ndetse n’andi akoresha ibicanwa bitari inkwi n’amakara mu rwego rwo kugabanya ihumana ry’ikirere no gufasha abaturage guteka badahenzwe no kugura inkwi n’amakara nk’uko ubu bigenda.[1][2]

Gutwika Amakara

Amakara[hindura | hindura inkomoko]

N’ubwo tubona abakoresha amakara biganje cyane mu mijyi, ubwinshi bwabo burahagije kugira ngo amashyamba ahungabane. Buriya kugira ngo ukore ikilo kimwe gusa cy’amakara, bisaba gutwika byibura ibiro 12 by’inkwi. Tekereza noneho kugira ngo umufuka umwe w’ibiro 50 uzuzure. Haba hagiye inkwi nyinshi cyane.[1][3]

ishyiga n'inkono

Amashyiga[hindura | hindura inkomoko]

Amakara

ni umushinga watekerejwe bitewe n’ingaruka ikoreshwa ry’amakara n’inkwi nyinshi rikomeje kugira ku mashyamba n’ikirere. Amashyiga arebwa n’uyu mushinga ari mu byiciro bitanu bijyanye n’uburyo ishyiga rikoze, uburambe bwaryo ndetse n’igicanwa rikoresha. Ayo mashyiga ni akoresha inkwi, amakara, burikete, palete, gazi, amashanyarazi n’ibindi bicanwa ba rwiyemezamirimo bazabasha kugaragaza ko bishobora kuboneka kandi bikagezwa ku mugenerwabikorwa mu buryo bumworoheye igihe cyose yaba abikeneye.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/amashyiga-avuguruye-yatangiye-gukwirakwizwa-mu-gihugu-yitezweho-kurengera-ibidukikije
  2. https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ibindi-bikoresho/article/amashyiga-ya-gaz-yatangiye-gukorerwa-mu-rwanda
  3. https://mobile.igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/impungenge-ku-buzima-bw-abakoresha-amashyiga-ya-gaz