Ishyamba rya Ibanda-Makera

Kubijyanye na Wikipedia
Ishyamba rya Ibanda-Makera

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

Ishyamba kimeza rya Ibanda-Makera riherereye mu Kagari ka Nasho, Umurenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe ringana na hegitari 169 ririmo gutegurirwa kugirwa ahantu nyaburanga hakurura abakerarugendo.[1][2][3]

Ishyamba[hindura | hindura inkomoko]

Iri shyamba ririmo inyamaswa zitandukanye, n’ubwoko 124 bw’ibiti, ibishanga bikomoka k’umugezi w’Akagera n’akagezi ka Makera.Muri iri shyamba kandi harimo inyamaswa z’ubwoko butandukanye nk’inkende, inkima, inzoka, isatura, ingwe, isha n’inyoni. Ibigaragaza ko aha hantu haramutse hagizwe nyaburanga hakurura abakerarugendo binjiriza igihugu amadevize. Umuturage uturiye isi shyamba witwa Mbabariye François ahamya ko ajya abonamo inyamaswa nyinshi. Ati “Iri shyamba ndarizi kuko ndarituriye, ribamo inyamaswa nyinshi.[1]

Ishyamba

Ibanda-Makera[hindura | hindura inkomoko]

Nubwo bimeze bitya ariko iri shyamba ngo riracyatemwa n’abantu baba bashaka gutwikamo amakara yo gucana no kugurisha, ubu hakaba harimo gukorwa ubukangurambaga bugamije gufasha abaturage gukoresha ubundi buryo bwo gucana badakoresheje ibiti.[1][4]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-ishyamba-rya-ibanda-makera-rigiye-kugirwa-icyanya-cy-ubukerarugendo
  2. http://ingenzinyayo.com/2020/11/29/ishyamba-rya-ibanda-makera-rigiye-kuvugururwa-nyuma-yuko-ryendaga-gucika-burundu/
  3. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-ishyamba-kimeza-rya-kibilizi-muyira-rimaze-igihe-ryangizwa-ryatangiye
  4. https://umuseke.rw/kirehe-ishyamba-rya-ibanda-makera-riri-gusubiranywa-bizatwara-miliyoni-400frw.html?fbclid=IwAR0V0HUQS2gENat7cCcsbufdN5KbKK-bDfhar3q9o3u7fPspYWhmW5BQ9wo