Ishimwe Elyse Sandra

Kubijyanye na Wikipedia

Umunyarwandakazi Ishimwe Sandra Elyse asazwe aba muri Amerika aherutse guhabwa amakamba menshi harimo n'ikamba ry'igisonga cya Kane yari yariganyijwe muri Miss Africa Arizona iheruka kuba.

UBUZIMA BWITE[hindura | hindura inkomoko]

Ishimwe Sandra Elyse ni umunyarwandakazi  afite imyaka 23 ubu aba muri mu Mujyi wa fonixe muri Arizona. Yavukiye mu akarere ka Nyaruguru aba ari naho akurira. Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane. Ubwo yari akiri muto, yabonye amahirwe yo kujya kwiga mu Bushinwa nyuma aza kuhava ajya kuba muri British Guiana mu Amarika y'Epho. Nyuma yaje kujya muri Amerika muri Arizona ari naho aba kugeza ubu.

IBYO AKUNDA[hindura | hindura inkomoko]

Ishimwe Sandra Elyse Akunda gutembera, kunguka inshuti nshya, gusoma ibitabo no kuzamuka imisozi. Ubu ari kwiga ibijyanye no kumurika imideli no gukina filime muri John Casablancas Modeling and Acting Agency. Arimo no kwiga Icyiciro cya Kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ubuzima. Uyu mukobwa avuga neza Ikinyarwanda, Igishinwa, Icyongereza n’Igifaransa.

AMAKAMBA YOSE YAHAWE[hindura | hindura inkomoko]

Ishimwe Sandra Elyse yari yabonye amakamba ya Miss Congeniality na The Best Evening Gown muri iri rushanwa. Aya uko ari abiri yiyongereyeho ikamba ry’Igisonga cya Kane.

iri kamba rya 4 barimuhaye nyuma yo gusanga bari babaze amanota ye nabi.“Irushanwa rirangiye ku wa 9 Mata, habayeho gusubiramo kubara amaota yose, dusanga ko hari aho bibeshye ni ko kumugira Igisonga cya Kane.[1]

UMUSHINGA YARI AFITE[hindura | hindura inkomoko]

Uyu Ishimw kuba yahawe iri kamba bivuze ikintu gikomeye kuri we cyane ko rizamufasha mu bikorwa bye. Ati “Guhabwa iri kamba bivuze ikintu gikomeye kuko narariruhiye none birangiye ndibonye kandi kuba ari ikintu nzahorana bizamfasha. Bigiye bituma ntangira ibikorwa by’umushinga nari mfite.” Ibikorwa bye azabitangirira muri Arizona ariko arateganya kubigeza no mu Rwanda. Ati “Nintanabasha kuza mu Rwanda nzifashisha inzego zibishinzwe kugira ngo ibikorwa by’umushinga wanjye bigere ku bo byagenewe.” Sandra Elyse Ishimwe afite umushinga ugamije gufasha abategarugori 140 muri Amerika no mu Rwanda.[2]



Mu minsi yashize yavuzeko ko uyu mushinga we waturutse ku buzima bugoye yanyuzemo ariko akaza gufashwa n’umutegarugori bataziranye.[3] Uretse ibyo kandi hari ubuzima abari n’abategarugori banyuzemo mu bihe bikomeye bya COVID-19 ndetse n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya ‘Guma mu rugo’[4][5] yatangiye muri Werurwe 2020 ahenshi ku Isi,[6] aho abenshi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina,[7] [8][9][10][11]abangavu benshi batewe inda[12] zitateganyijwe,[13] ingo nyinshi zihura n’ikibazo cy’inzara.[14]

Ibyo byamuteye gutangiza umushinga udaharanira inyungu witwa “The Ursula Women Foundation’’ uzita kandi ukanateza imbere abari n’abategarugori cyane cyane abagizweho n’ingaruka zaturutse kuri Covid-19.[15] Avuga ko impamvu yahisemo izina ‘The Ursula Women Foundation ari uko “Ursula’’[16] ari izina ry’igisimba mu Kinyarwanda bakunze kwita “idubu”.[17][18] [19][20]


Ni cyo cya mbere ku Isi kizwiho kuba ahantu hagoranye cyane mu urubura n’ubukonje bwinshi, ariko kikaba kihabaye ibinyejana n’ibinyejana kubera imwe mu myitwarire yacyo irimo kwemera cyangwa kwakira no kwihangana. Ati “Umutegarugori nawe namugereranyije n’iyo nyamaswa yiga kuba ahantu hagoye ariko ntibiyibuze kubaho. Na bo babaho mu buzima bugoye ariko bakabasha gutanga umusanzu ukomeye mu umuryango;[21] ni bo batwita [22][23]amezi icyenda, bakabyara, bakagira uruhare mu mikurire y’umwana kuko aribo bamukurikirana umunsi ku wundi.” Umuryango The Ursula Women Foundation watangijwe n’uyu mukobwa urateganya guhindurira ubuzima abari n’abategarugori 70 bo mu Mujyi wa Fonixi muri Leta ya Arizona muri Amerika ndetse n’abagera kuri 70 bo mu Rwanda. Uzahera ku bafite imyaka 12 kuzamura mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa, ndetse imibare ikazagenda yiyongera ubwo uzagenda wagura ibikorwa byawo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.[24]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-04. Retrieved 2022-05-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ishimwe-sandra-elyse-uhagarariye-u-rwanda-muri-miss-africa-arizona-yavuze
  3. https://www.thechoicelive.com/miss-africa-arizona-2022-umunyarwandakazi-ishimwe-sandra-elyse-yegukanye-amakamba-abiri
  4. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-57873356
  5. https://www.gov.rw/fileadmin/user_upload/gov_user_upload/Publications/Cabinet_Resolutions/Itangazo_ry_Ibyemezo_by_Inama_y_Abaminisitiri_yo_kuwa_14_Mata_2021.pdf
  6. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imirenge-imaze-iminsi-14-muri-guma-mu-rugo-iramenya-ibyemezo-yafatiwe-kuri-uyu-wa-gatatu
  7. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-52269542
  8. https://www.unicef.org/rwanda/rw/topic/ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina
  9. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-07. Retrieved 2022-05-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  10. https://www.unicef.org/rwanda/rw/kurinda-umwana
  11. https://www.unicef.org/rwanda/rw/reports/ubushakashatsi-ku-ihohoterwa-rikorerwa-abana-nurubyiruko
  12. https://www.unicef.org/rwanda/rw/kurinda-umwana
  13. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-41723587
  14. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-bw-umunyarwandakazi-uri-guhatanira-ikamba-rya-miss-africa
  15. https://inyarwanda.com/index.php/inkuru/115607/sandra-elyse-yatangaje-icyo-azakora-niyegukana-ikamba-rya-miss-arizona-africa-amafoto-115607.html
  16. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amafoto-dore-zimwe-mu-nyamaswa-usanzwe-wumva-ariko-ushobora-kwitiranya
  17. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/idubu-ryasanze-umugabo-mu-nzu-ye-rimwica-mu-buryo-buteye-agahinda
  18. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-04. Retrieved 2022-05-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  19. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-60344823
  20. https://www.webrwanda.com/2021/10/umukinnyi-w-yishe-idubu-ry-600-ryishe.html
  21. https://teradignews.rw/umugabo-wishwe-nidubu-atabara-abana-be-akomeje-gushimwa-na-benshi/
  22. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-50157963
  23. https://www.bbc.com/gahuza/36596577
  24. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-07. Retrieved 2022-05-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)