Ingoro ndangamurage y’ibidukikije

Kubijyanye na Wikipedia

Ingoro y’umurage y’ibidukikije ya Karongi iherere mu ntara y' iburengera zuba bw'uRwanda ,iyi ngoro bise ingoro y’amababa atatu kubera ibice bitatu biyigize, harimo igice cy’ingufu zisaza, icy’ingufu zisubiramo ndetse n’icy’ibimera, yubatswe ahanini na Leta y’u Rwanda ariko hiyongera n’igice gito cy’inkuga y’Ubudage n’Ubububiligi yuzuye itwaye amafaranga miliyari na miliyoni miliyoni magana atatu (1,300,000000Rwf)[1] [2].

Amateka y'ingoro ndangamurage y'ibidukikije[hindura | hindura inkomoko]

Mu 2015 nibwo ingoro ndangamurage y’ibidukikije ibitse ibikorwa bitandukanye by’urusobe rw’ibinyabuzima ya mbere mu Rwanda no mu karere ko munsi y’ubutayu bwa Sahara yafunguwe mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, mu Ntara y’Uburengerazuba mu Rwanda

yafunguwe yibandaga ku kumurika ibijyanye n’ingufu (Renewable and non renewable energy), urugendo rukorwa ngo zitange amashanyarazi n’ingaruka zigira ariko nyuma yaje kongerwamo ibijyanye n’inyamaswa n’amabuye y’agaciro byabaga i Kigali mu Ngoro y’Amateka kamere izwi nko kwa “Kandt”

Kuwa 7-10 Kanama 2019.[3].

Intego z'ingoro ndangamurage y'ibidukikije[hindura | hindura inkomoko]

Hari zimwe mu ntego ingoro yashinzwe yiteze kugeraho ndetse zagiyihe ziyongera ari zo zikurikira :

  • kumurika ibijyanye n’ingufu
  • Kurengera ibidukikije
  • gusigasira bimwe mu bimera byagiye bicika bitakiboneka ahantu henshi .[4]
  • kurengera urusobe rw'ibinyabuzima harimo inyamaswa nk'inzoka ni ibindi [5]


Umwihariko w'iyi ngoro niyo yambere y'ubatswe mu karere kibiyaga bigari ndetse na africa muri rusange ishingiye kubidukikije no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima n'ibimera .

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. Minisitiri Habineza arasaba ko ingoro y’ibidukikije ya Karongi yafungurwa vuba - Kigali Today
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-10-17. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-06-10. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. http://rwanda.shafaqna.com/FR/AL/144004