Imyotsi
Imyotsi y’imodoka n’iyo gutekesha inkwi ku isonga mu bihumanya ibidukikije n'ikirere cy’u Rwanda.[1]
Ubushakashatsi
[hindura | hindura inkomoko]Nyuma y’uko ubushakashatsi bugaragaje ko imyuka isohorwa n’imodoka ndetse n’imyotsi ikomoka ku gutekesha inkwi n’amakara bigize 80% by’imyanda yanduza umwuka mu kirere cy’u Rwanda, Abanyarwanda basabwe kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kubungabunga ikirere no kwita ku bidukikije muri rusange ariko na Leta igafasha mu gukuraho imbogamizi zihari.[1][2]
Ibidukikije
[hindura | hindura inkomoko]Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) yo mu 2021, igaragaza ko mu bihumanya ikirere, imyuka isohorwa n’imodoka ifata 40% ibicanwa birimo inkwi n’amakara bigafata 40% naho 20% isigaye igaterwa n’ibindi bitandukanye birimo ibikoresho by’ikoranabihanga bishaje n’indi myanda. REMA imaze iminsi mu Cyumweru cy’ibidukikije hakorwa ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije hanategurwa kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije ku wa 5 Kamena.[1][3]
ikirere
[hindura | hindura inkomoko]Ubushakatsi bwakozwe bugaragaza ko imyuka yanduza ikirere cy’u Rwanda ikunze kuboneka ku bwinshi mu gihe cy’impeshyi hava izuba ryinshi, ikagabanuka mu gihe cy’itumba hagwa imvura kuko iyo iguye isukura ikirere.[4]
Ibisubizo
[hindura | hindura inkomoko]- Mu bisubizo byashakwa harimo gushyirwa ingufu mu gutoza abaturage gutekesha gaz ariko bakagabanyirizwa n’igiciro cyayo kugira ngo boroherwe no kuyigondera. Ikindi ni ugukoresha imbabura zirondereza ibicanwa.[1]
- Hatanzwe ibitekerezo ko mu kugabanya imyuka ituruka mu modoka, u Rwanda rukwiye gushyiraho amategeko akumira imodoka zishaje zinjizwa mu gihugu ndetse n’ufite imodoka ishaje akajya ayisorera kugira ngo bamuce intege ayireke ntikomeza kwanduza ikirere.
- Ikindi ni ugushishikariza abaturage gukoresha imodoka zitwara abantu muri rusange aho kugira ngo buri wese yumve yatunga imodoka ye bwite, kuko zaba nyinshi mu gihugu.
- Hagaragajwe kandi ko abantu bashobora gukoresha amagare mu ngendo bakora kuko u Rwanda atari igihugu kinini ndetse hakongerwa n’ingufu mu kuzana mu Rwanda moto zikoresha amashanyarazi.[1]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://igihe.com/ibidukikije/article/imyotsi-y-imodoka-n-iyo-gutekesha-inkwi-ku-isonga-mu-bihumanya-ikirere-cy-u
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abasaga-80-mu-rwanda-baracyakoresha-inkwi-mu-guteka-ubushakashatsi
- ↑ https://umuseke.rw/2021/09/imyotsi-yavaga-mu-ruganda-rwa-steelrwa-yashakiwe-igisubizo-abaturage-barabyishimiye/
- ↑ https://theforefrontmagazine.com/rwandaibinyabiziga-bisohora-imyotsi-myishi-ihumanya-ikirere-byahagurukiwe/