Imyotsi

Kubijyanye na Wikipedia
Imyotsi

Imyotsi y’imodoka n’iyo gutekesha inkwi ku isonga mu bihumanya ibidukikije n'ikirere cy’u Rwanda.[1]

Ubushakashatsi[hindura | hindura inkomoko]

Nyuma y’uko ubushakashatsi bugaragaje ko imyuka isohorwa n’imodoka ndetse n’imyotsi ikomoka ku gutekesha inkwi n’amakara bigize 80% by’imyanda yanduza umwuka mu kirere cy’u Rwanda, Abanyarwanda basabwe kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kubungabunga ikirere no kwita ku bidukikije muri rusange ariko na Leta igafasha mu gukuraho imbogamizi zihari.[1][2]

Imyotsi nayo iri mubihumanya ikirere dutuye kuko yangiza umwuka duhumeka

Ibidukikije[hindura | hindura inkomoko]

mu Rwanda hafashwe ingamba zo gukoresha iodoka zidasohora ibyotsi bihumanya ikirere cyane cyane nk'izi zikoresha amashanyarazi

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) yo mu 2021, igaragaza ko mu bihumanya ikirere, imyuka isohorwa n’imodoka ifata 40% ibicanwa birimo inkwi n’amakara bigafata 40% naho 20% isigaye igaterwa n’ibindi bitandukanye birimo ibikoresho by’ikoranabihanga bishaje n’indi myanda. REMA imaze iminsi mu Cyumweru cy’ibidukikije hakorwa ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije hanategurwa kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije ku wa 5 Kamena.[1][3]

ikirere[hindura | hindura inkomoko]

Ubushakatsi bwakozwe bugaragaza ko imyuka yanduza ikirere cy’u Rwanda ikunze kuboneka ku bwinshi mu gihe cy’impeshyi hava izuba ryinshi, ikagabanuka mu gihe cy’itumba hagwa imvura kuko iyo iguye isukura ikirere.[4]

Ibisubizo[hindura | hindura inkomoko]

  • Ikirere cyo mu Rwanda kirahehereye
    Mu bisubizo byashakwa harimo gushyirwa ingufu mu gutoza abaturage gutekesha gaz ariko bakagabanyirizwa n’igiciro cyayo kugira ngo boroherwe no kuyigondera. Ikindi ni ugukoresha imbabura zirondereza ibicanwa.[1]
  • Hatanzwe ibitekerezo ko mu kugabanya imyuka ituruka mu modoka, u Rwanda rukwiye gushyiraho amategeko akumira imodoka zishaje zinjizwa mu gihugu ndetse n’ufite imodoka ishaje akajya ayisorera kugira ngo bamuce intege ayireke ntikomeza kwanduza ikirere.
  • Ikindi ni ugushishikariza abaturage gukoresha imodoka zitwara abantu muri rusange aho kugira ngo buri wese yumve yatunga imodoka ye bwite, kuko zaba nyinshi mu gihugu.
  • Hagaragajwe kandi ko abantu bashobora gukoresha amagare mu ngendo bakora kuko u Rwanda atari igihugu kinini ndetse hakongerwa n’ingufu mu kuzana mu Rwanda moto zikoresha amashanyarazi.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://igihe.com/ibidukikije/article/imyotsi-y-imodoka-n-iyo-gutekesha-inkwi-ku-isonga-mu-bihumanya-ikirere-cy-u
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abasaga-80-mu-rwanda-baracyakoresha-inkwi-mu-guteka-ubushakashatsi
  3. https://umuseke.rw/2021/09/imyotsi-yavaga-mu-ruganda-rwa-steelrwa-yashakiwe-igisubizo-abaturage-barabyishimiye/
  4. https://theforefrontmagazine.com/rwandaibinyabiziga-bisohora-imyotsi-myishi-ihumanya-ikirere-byahagurukiwe/