Ikimoteri cya Nduba

Kubijyanye na Wikipedia

Mu rwego rwo kunoza imicungire y’imyanda mu Mujyi wa Kigali mu buryo butabangamiye ibidukikije n’ubuzima bw’abaturage, Hashyizweho ikimoteri cy’imyanda i Nduba muri Gasabo mu mwaka wa 2012.[1]

Imiterere y'Iikimoteri cya Nduba[hindura | hindura inkomoko]

Ikimoteri cya Nduba kiri hejuru ku mpinga y’umusozi mugari kandi muremure mu murenge wa Nduba Akagari ka Muremure, kigakora ku midugudu ibiri ya Taba na Musezero. Hari amatoni menshi y’imyanda iri ku gasi, ikusanywa iva mu ngo n’ibigo mu mugi wa Kigali. [2]Ikimoteri cya Nduba gifite hegitari 52,6 harimo 28,6 ziri gukoreshwa na 24 zo kucyaguriraho. Cyakira toni zirenga 500 z’imyanda ikomeye na metero kibe 150 kugeza kuri 200 z’imyanda yoroshye yo mu bwiherero.[1]

Imicungire n'imikoresherezwe y'ikimoteri[hindura | hindura inkomoko]

Imicungire y’ikimoteri cya Nduba iri mu maboko y’Umujyi wa Kigali na WASAC itanga ubufasha mu bya tekiniki.[1] iki kimoteri gishyirwaho hari hateganyijwe ko hazabaho uburyo bwo kubyaza umusaruro cg gukora ifumbire n'ingufu mu myanda izanwa muri cyo kdi hakubakwa ahantu hatunganyirizwa ibyo bishingwe habugenewe ariko ntibirakorwa bikaba bibangamira uburenganzira n' imibereho myiza y'abaturage batuye mu nkengero yi'icyo kimoteri kuko usanga hari umwuka mubi bahumeka n'amasazi ahaturuka ashobora kubanduza indwara.[3][4]

Ingaruka z'ikimoteri cya Nduba[hindura | hindura inkomoko]

Haba ku bantu baturiye ikimoteri cya Nduba cyangwa ibindi binyabuzima muri rusange bigerwaho n'ingaruka mbi mu gihe icyo kimoteri kititaweho nkuko bigomba gukorwa; harimo indwara ziturutse k'umwanda no ku mwuka mubi bahumeka. Naho ingaruka nziza nazo zirahari ku mujyi wa Kigali kuko ugaragaramo isuku nynishi haba mu ngo ndetse no mu mihanda muri rusange.[5]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-22. Retrieved 2022-05-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/abadepite-bagiye-gusura-ikimoteri-cya-nduba-amasazi-abasanganira-batarakigeraho
  3. https://www.bwiza.com/?Kigali-Abaturiye-ikimoteri-cya-Nduba-batarimurwa-barasaba-gutabarwa-vuba
  4. https://www.webrwanda.com/2021/04/umujyi-wa-kigali-wahawe-ukwezi-ngo_29.html
  5. http://www.ipar-rwanda.org/news-events/ipar-in-the-news/article/43-6-by-abanyakigali-batuye-akajagari-bibasiwe-n-umwanda