Ikibaya cya Mukunguri

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga

Ikibaya cya Mukunguri, ni igishana kiri mu mirenge ya Mugina na Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi hamwe no mu Murenge wa Kinazi wo mu Karere ka Ruhango, ahakorerwa ubuhibw'umuceri muri iki gishanga, aho hamaze imyaka isaga 40 hari ubu buhinzi muri iki gishanga cya Mukunguri. Abahinzi bibumbiye mu ma Zone 13 mu gishanga gifite ubuso bwose bugera kuri Hegitali 700 ariko wakuramo imigezi n’ahanyuzwa imiyoboro n’ibindi bikorwa by’ahadahingwa ugasanga gisigarana nka Hegitali 500 zirenga. Gusa na none kubera ibibazo by’ibiza byakuze kwibasira iki gishanga, ubuso bubyazwa umusaruro bubarirwa muri Hegitali 400 zirenga. muri iki gishanga harimo abahinzi bibumbiye muri koperative zitandukaNYE nka COPRORIZ[1][2][3]

Kugitunganya[hindura | hindura inkomoko]

Umushinga wo kugitunganya, uzibanda ku gutunganya ubutaka buri ku buso bwa Hegitari 700, bwo mu misozi igikikije, mu rwego rwo kuburinda kwangirizwa n’isuri. Bizajyana n’ingamba zo gukangurira ababuhinga kubahiriza ibikenerwa byose mu kongera umusaruro harimo imbuto nziza, ifumbire y’imborera n’imvaruganda, imiti, ishwagara n’ibindi bituma umusaruro wiyongera.Ni igishanga kiri ku buso bwa Hegitari 700, izikunze kurengerwa n’amazi y’imvura, zikaba zibarirwa muri 20.Mu umushinga wo kugitunganya haziyongeraho Damu, izayobora amazi mu buryo bworohereza abahinzi mu mirimo ijyanye no kuhira imyaka, bityo bajye babasha no guhinga batitaye ku kurindira imvura.Ibyo bizarushaho kubakira abahinzi ubushobozi, no guca imyumvire y’abagitekereza ko umurimo w’ubuhinzi ari uwa ba “mbuze uko ngira”.Ubwo bizaba byashyizwe mu bikorwa, umusaruro w’ubuhinzi, uzarushaho kwiyongera.Igihe kirageze ngo umuhinzi yubakirwe ubushobozi bumugira rwiyemezamirimo nk’abandi bose babarizwa mu rindi shoramari rirambye.[2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.intyoza.com/2020/12/27/kamonyi-abahinga-umuceri-mu-kibaya-cya-mukunguri-bashima-ibyiza-bagikesha/
  2. 2.0 2.1 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/mukunguri-abahinzi-b-umuceri-barataka-igihombo-kubera-iteme-ryacitse
  3. https://www.intyoza.com/bafunguriwe-umuhanda-ngo-bambuke-nyabarongo-bashima-imana/