Igishanga cya rwanda

Kubijyanye na Wikipedia

Mu myaka yashize igice cyabarizwagamo inganda ahazwi nka parc industriel Gikondo inganda zose zamaze kwimurwa ku mpamvu zo kubungabunga ibishanga no kurinda ibinyabuzima binyuranye.

Gukomeza kubungabunga ibishanga ni intambwe ikomeye igihugu kirushaho gutera cyane ko ubushakashatsi bwakozwe n'umuryango mpuzamahanga urengera ibidukikije (ARCOS) bwerekanye ko ubudahangarwa bw'ibishanga cyane cyane ibyo muri Kigali bwangiritse ku gipimo cya 65% bivuze ko ibikorwa bya muntu byangiza bikomeje kuba ku rwego rwo hejuru ingaruka zakomeza kuba nyinshi nk'uko abarengera ibidukikije babisobanura.[1]

Kubungabunga ibidukikije[hindura | hindura inkomoko]

mu Rwanda urwego Rushinzwe kubungabunga ibidukikije rwavuzeko bifite iruhare runini bivuze kubukungu[2]

no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere. Muri 2020 u Rwanda rwavuguruye National determined contributions (gahunda y'igihugu yo guhangana n'imyuka ihumanya ikirere) harimo rero no kubungabunga ibishanga kuko bifite ubushobozi bwo kubika imyuka yangiza ikirere. Ibishanga bibungabunzwe bizagira akamaro ku baturage, Umujyi wa Kigali urakura kimwe n'indi iwegereye, kandi abantu bakeneye aho kuruhukira.

Ubukungu[hindura | hindura inkomoko]

kubungabunga ibidukikije bigira uruhare mu bukungu bw'igihugu cyane cyane nko kubungabunga ibishanga kuko

nkuko abakerarugendo babivuga ndetse nabaturage. iyo igishanga gifashwe neza nabanttu babona aho gutemberera

no kuruhukira kuko haba ari amafa cg akayaga keza

Ubukera rugendo[hindura | hindura inkomoko]

Abanyamahanga basura u Rwanda bavuga ko kongera ibyanya bitunganije ndetse byanasurwa bifite inyungu ikomeye ku [3]bikorwa by'ubukerarugendo by'umwihariko ku batuye mu mujyi.”

Muri gahunda yo kwita no gutunganya ibishanga mu Mujyi wa Kigali yiswe Kigali Wetland master plan, biteganyijwe ko ibishanga 5 muri 36 biri mu Mujyi wa Kigali bigiye gutunganywa mu gihe cya vuba kugirango urusobe rwibinyabuzima birimo bizabashe gusubirana nk'uko byasobanuwe na Minisitiri w'Ibidukikije Dr Jeanne d'Arc Mujawamariya.

Reba[hindura | hindura inkomoko]
  1. https://www.rba.co.rw/post/Ibindi-bishanga-5-byo-mu-Mujyi-wa-Kigali-bigiye-gutunganywa
  2. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/abasize-ibikoresho-byabo-mu-gishanga-cya-gikondo-bahawe-iminsi-7-kuba
  3. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/abasize-ibikoresho-byabo-mu-gishanga-cya-gikondo-bahawe-iminsi-7-kuba