Igishanga cya kamiranzovu

Kubijyanye na Wikipedia

Kamiranzovu[hindura | hindura inkomoko]

igishanga cya Kamiranzovu giherereye mukarere ka Burera mu murenge wa Butaro abaturage batuye muri uyu[1]

murenge barishimira itunganwa ryakorewe iki gishanga kuko cyakundaga kubateza igihombo gikomeye cyane

cyane mugihe kimvura kuko cyyarangagwa numwuzure bigatuma imyaka yabo yangirika cyane ndetse hakavaviramo.

burera

nuburwayi nka maralia iterwa nimibu inzara nibindi

Itunganywa ry'igishanga cya Kamiranzovu[hindura | hindura inkomoko]

Igishanga cya Kamiranzovu cyatunganyijwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu kigo RAB, ku bufatanye n’inkeragutaba.Imirimo yo kugitunganya yose yatwaye asaga Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Aba baturage bari basanzwe bakorera imirimo yabo y’ubuhinzi muri iki gishanga cya Kamiranzovu, mbere y’uko gitunganywa bavuga ko mu gihe cy’imvura cyarengerwaga  n’amazi bikabatera igihombo.gikabije ndetse ninzara

Iterambere[hindura | hindura inkomoko]

abaturage bari baturiye iki Gishanga cya kamiranzovu giherereye mu karere ka Burera mu murenge wa Butaro

barishimira cyane itunganywa ry'iki gishanga kuko byabateje imbere mu mirimo yabo yaburimunsi kandi [2]

bavugako abasaga 1600 bahawe akazi mumirimo yo gutunganya icyo gishanga maze bikababera intambwe

ikomeye yo kwiteza imbere.

Igishanga cya Kamiranzovu gifite hegitari 465 zose zikaba zishobora guhingwa mu bihembwe byose by’ihinga abahinzi nta kibazo bahuye nacyo, ibyo Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mukarere ka Burera , Nizeyimbabazi Jean de Die aheraho asaba abahinga muri iki gishanga ku kibyaza umusaruro. kandi si ibyo gusa kuko n'akarere ka burera gafite gahunda yo gukora amaterasi mu misozi igikikije.[3]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.rba.co.rw/post/Abatuye-Umurenge-wa-Butaro-muri-Burera-barishimira-ko-igishanga-cya-kamironzovu-cyatezaga-imyuzure-cyatunganyijwe
  2. https://www.burera.gov.rw/about/menya-akarere
  3. https://www.rba.co.rw/post/Abatuye-Umurenge-wa-Butaro-muri-Burera-barishimira-ko-igishanga-cya-kamironzovu-cyatezaga-imyuzure-cyatunganyijwe