Igishanga cya Rurambi

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga cya Rurambi

Igishanga cya Rurambi kiri mu karere ka Bugesera kiri ku buso bwa hegitari 1000 kikaba gihingwamo umuceri n’ibigori, biteganyijwe ko kizongera ubukungu muri ako karere kuko kizajya gitanga umusaruro ugera kuri Toni 9600 z’umuceri.[1]

Umushinga[hindura | hindura inkomoko]

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi mu karere ka Bugesera (PADAB) bamaze gutunganya iki gishanga kikaba kizatangira gutanga umusaruro yuri mwaka. iki gishanga cyari cyuzuyemo urufunzo, mu gihe cy’itumba kikuzura amazi aturutse muri Nyabarongo. Hakaba hatangiye kubakwa imiyoboro n’urugomero ruzajya rwifashishwa mu gukamura igishanga igihe amazi ya Nyabarongo yabaye menshi no kuhira igihe yabaye make.Umushinga wose wo gutunganya igishanga watwaye miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda ku mushinga wose, ariko ku buso bw’igishanga buhingwaho kubutunganya byatwaye miliyari 7.5.[1]

Umusaruro[hindura | hindura inkomoko]

mu minsi mike iki gishanga kizaba cyatangiye gutanga umusaruro ugaragara. Duteganya ko nibura hegitari imwe izajya itanga umusaruro uri hagati ya toni esheshatu n’umunani kandi kigahingwa kabiri mu mwaka. Dufite icyizere ko mu mwaka igishanga cya Rurambi kizajya gitanga umusaruro wa toni 9600 by’umuceri.” Mu rwego rwo guteza imbere ibivuye mu buhinzi kandi, mu karere ka Bugesera huzuye uruganda rwa “Mayange Rice Mill” rufite ubushobozi bwo gutonora toni 50 z’umuceri ku munsi.[1]

Abaturage[hindura | hindura inkomoko]

Iki gishanga kimaze kuduteza imbere ku buryo butandukanye, twatangiye gukoreramo amafaranga mu mwaka wa 2010 none tumaze no kubonamo imirima yo guhingamo umuceri.Igishanga cya Rurambi ubuso bumaze guhingwa bugera kuri hegitari zisaga 300, abaturage bagihingamo bakaba bibumbiye mu makoperative ane.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://igihe.com/ubukungu/iterambere/bugesera-hatunganijwe-igishanga-cya-hegitari-850-cyo-guhingamo-umuceri.html?fbclid=IwAR0lylNjcrRZaZKQRP15KcX2i3asxupDH1KRLO255shxdoeFyjd_DnUMna4