Icyogogo cya Sebeya

Kubijyanye na Wikipedia
ICYOGOGO CY'UMUGEZI WA SEBEYA

UMUGEZI WA SEBEYA[hindura | hindura inkomoko]

umugezi wa Sebeya ni uruzi ruri mu Ntara y'Iburengerazuba, u Rwanda rusohoka mu kiyaga cya Kivu giherereye mu majyepfo y'umujyi wa Gisenyi. Umugezi wa Sebeya ukomoka mu misozi y'akarere ka Rutsiro.Ipima kilometero 110 z'uburebure bwamazi irimo kilometero kare 286 y'aturere ka Rutsiro, Ngororero na Rubavu.[1]

SEBEYE IRANGIZA[hindura | hindura inkomoko]

Umugezi wa Sebeya iyo wuzuye usenyera amazu, igatwara imyaka  twahinze bikaduteza inzara,  sebeya iteje ikibazo cyane, kuko itwara ibintu n’abantu.[2]

Isuri itwara imwaka

ICYOGOGO CYA SEBEYA[hindura | hindura inkomoko]

umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya watangiye ukorera mu turere 4, Akarere ka Rutsiro, Akarere ka Rubavu, Akarere ka Ngororero na Akarere ka Nyabihu.Ni umushinga wari ugamije gukumira ibiza byaterwaga nuwo mugezi, harimo imyuzure, yangizaga ibikorwa remezo, isuri yavaga mu misozi ikikije uwo mugezi, igatwara imyaka mu mirima, no kwangiza ubutaka n’ibindi.[3][4]

HAKORWA IKI[hindura | hindura inkomoko]

Icyogogo

Icyogogo cya Sebeya, muri uyu mushinga hatewe ibiti, amashyamba, hacibwa amaterasi yindinganire n’ayikora, hatangwa ibigega bifata amazi y’imvura,hubakwa ibidamu, horozwa abaturage baho ndetse aba arinabo bahabwa akazi ko gukora iyo mirimo.[3][5][4]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rubavu-umugezi-wa-sebeya-wuzuye-cyane-uheza-abantu-mu-nzu
  2. https://www.rwandayacu.com/rubavu-abaturiye-umugezi-wa-sebeya-babangamiwe-nuko-ubangiriza-imitungo-ukanabatwara-abantu/
  3. 3.0 3.1 https://www.isangostar.rw/kubungabunga-icyogogo-cya-sebeya-byahinduye-imibereho-yabaturage
  4. 4.0 4.1 https://igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rubavu-umugezi-wa-sebeya-wimuraga-abaturage-umaze-kuba-ishingiro-ry-ubuzima
  5. https://www.rwandayacu.com/rubavu-abaturiye-umugezi-wa-sebeya-babangamiwe-nuko-ubangiriza-imitungo-ukanabatwara-abantu/