Ibitaro bya Gisirikare by'u Rwanda
Appearance
Ibitaro bya Gisirikare by'u Rwanda, ni bimwe mu bitaro bikuru by'igihugu, aho byakira abarwayi baturutse hirya no hino mu gihugu baje kuvurwa n'inzobere zihakorera[1].
Aho biherereye
[hindura | hindura inkomoko]Ibi bitaro bihererey mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, i kanombe ku muhanda wa KK739ST.
Imikorere
[hindura | hindura inkomoko]Ibitaro bya gisirikare by'u Rwanda bikorera mu buryo butandukanye aho byakira kandi bikohereza abarwayi ba Gisirikare n’abasivili aho bibaye ngombwa ndetse no ku nzobere zitandukanye nka[2]:
- Ubuvuzi bw’amagufa
- Ubuvuzi rusange
- Ububazi bw'ubwonko n'urutirigingo,
- kubyaza nibijyanye nabyo,
- Ubuvuzi bw'indwara z'imbere mu mubiri,
- Ubuvuzi bw'abana,
- Ubuvuzi bw'indwara z'uruhu
- nibindi…
Icyerekezo & Intego
[hindura | hindura inkomoko]Icyerekezo: kugira ubuziranenge bwuzuye kandi butanga ubuvuzi bwiza.
Intego: Gutanga ubuvuzi bwiza ku baturage muri rusange n'abakozi ba gisirikare[3].