Jump to content

Gutunganya imyanda mu buryo bw'ikoranabuhanga mu Akarere ka Bugesera

Kubijyanye na Wikipedia

Guverinoma y'u Rwanda kuwa 4 Ukuboza 2014, yashoye amafaranga menshi mu ibikorwa byo gutunganya ikigo gishinzwe gukusanya no gutunganya imyanda mu buryo bw'ikoranabuhanga mu karere ka Bugesera, Intara y'Iburasirazuba. Hamwe niki kigo, ibikoresho bya elegitoroniki byose bishaje ntibizongera kuba ikibazo kubanyarwanda. [1][2][3][4]

Binyuze muri uyu mushinga, Intego rusange yuyu mushinga ni ugutanga igisubizo "cyanyuma-cy-ubuzima" ku myanda ya elegitoroniki n’amashanyarazi, gukomeza gushimangira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n' itumanaho (ICT) rirambye mu gihugu, mu gukumira ingaruka mbi z’imyanda ya elegitoronike ku buzima cyangwa ibidukikije no guhanga imirimo mishya ku abaturage batuye akarere ka Bugesera, Intara y'Uburasirazuba n'u Rwanda muri rusange. [5][2]

Muri 2014, guverinoma yashoye miliyari 1,1 z'amafaranga y'u Rwanda (hafi miliyoni 1.3 z'amadolari y'Amerika) kugira ngo ishinge iki kigo muri 'National Strategy Management Strategy' ishaka gushinga inganda zirambye. Uyu mushinga wakozwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (icyongereza: Ministry of Trade and Industry (MINICOM) n’ikigega cy’igihugu cy’imihindagurikire y’ibihe n’ibidukikije (icyongereza: National Climate Change and Environment Fund (FONERWA) hamwe n’ibindi bigo bifasha.[1]

Indanganturo

[hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 https://www.ktpress.rw/2017/12/rwanda-launches-e-waste-recycling-facility-in-bugesera/
  2. 2.0 2.1 https://www.newtimes.co.rw/article/146603/Latest%20News/national-e-waste-recycling-facility-launched
  3. https://en.igihe.com/news/rwanda-launches-electronic-waste-recycling
  4. https://www.ktpress.rw/2022/05/rwanda-launches-drive-to-boost-e-waste-collection-and-recycling/
  5. https://www.newtimes.co.rw/article/8575/news/environment/report-identifies-gaps-in-curbing-adverse-effects-of-mercury-pollution