Domitilla Mukantaganzwa

Kubijyanye na Wikipedia

Domitilla Mukantaganzwa yavutse ku ya 11 Ugushyingo 1964 i Kimihurura mu mujyi wa Kigali, Rwanda, yashakanye n'uwahoze ari Minisitiri w’uburezi wa Leta ndetse n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Theoneste Mutsindashyaka.

Amashuri[hindura | hindura inkomoko]

Madamu Domitilla yize amashuri abanza muri Ecole Primaire Kacyiru mu 1971, yakomereje muri Notre Dame de Lourdes de Byimana, ubu ni mu karere ka Ruhango aho yize ikiciro rusange (O'Level). Nyuma yagiye muri Lycee Notre Dame De Citeaux ahakomereza ikiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye (A'Level) akurikirana amasomo y'ubukungu, kugeza mu 1983 ubwo yinjiraga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR), ubu ni kaminuza y’u Rwanda (UR), aho yavanye impamyabumenyi y'ikiciri cya kabiri cya Kaminuza mu by'amategeko[1]. Afite impamyabumenyi ihanitse (Masters) mu bijyanye n’amahoro n’ububanyi n’amahanga yakuye mu kigo cy’ubushakashatsi bw'amahoro n’ububanyi n’amahanga (Institute of Peace Studies and International Relations (HIPSIR) of Hekima University College) cya kaminuza ya Hekima[2], muri Kenya, akaba yakurikiranye isomo ry'amategeko mu kigo cy’amategeko n’iterambere (Institute of Legal Practice and Development (ILPD))[3] ahabona impamyabumenyi y’amategeko.

National University of Rwanda - Huye-Butare - Southern Rwanda aho Mukantaganzwa yize kaminuza

Amateka ajyanye n'akazi yakoze[hindura | hindura inkomoko]

Mukantaganzwa yinjiye mu mirimo y'igihugu mu 1987 nka Assistant Burgomastre wa Komine ya Nyarugenge mbere yo kwinjira muri Minisiteri y'Ubuhinzi nk'umukozi ushinzwe kwiyandikisha (registration officer). Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ishinzwe imibereho myiza n’umurimo mbere gato yo kwinjira mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF. Ubwo yageraga muri komisiyo ishinzwe amategeko n’itegeko nshinga yateguye Itegeko Nshinga rya 2003. Mu Kwakira 2003, yagizwe umuyobozi wa komisiyo y'igihugu ishinzwe guca imanza za Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 (Gacaca) kugeza mu 2012[4], arangije icyo gikorwa maze ashyikiriza guverinoma raporo yibyavuyemo[5]. Kuwa 4 ukuboza 2019 yagizwe perezida wa komisiyo y'igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko aho yari asimbuye Aimable Havugiyaremye kuri iyi mirimo[6][7][8]

Rwanda Leaders

Mukantaganzwa ni umwe mubagize akanama nkemurampaka k'umuryango Unity Club Intwararumuri washinzwe na Madamu nyakubahwa Jeannete Kagame Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye[9][10]

Indanganturo[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/mukantaganzwa-yagizwe-umuyobozi-wa-komisiyo-yo-kuvugurura-amategeko
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-05. Retrieved 2022-02-05.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://ilpd.ac.rw/
  4. https://reliefweb.int/report/rwanda/rwanda-gacaca-courts-near-end
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-05. Retrieved 2022-02-05.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/mukantaganzwa-yagizwe-umuyobozi-wa-komisiyo-yo-kuvugurura-amategeko
  7. https://www.newtimes.co.rw/news/mukantaganzwa-chairperson-rlrc
  8. https://www.umusingi.org/en/archives/21450
  9. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-05. Retrieved 2022-02-05.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  10. https://www.rba.co.rw/post/Byinshi-mu-bimaze-kugerwaho-nUmuryango-Unity-Club-Intwararumuri-mu-myaka-25-umaze