Diego Dieudonne Twahirwa

Kubijyanye na Wikipedia

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Diego Dieudonne Twahirwa ni umugabo w' umunyarwanda kandi akaba azwi nkumuhinzi ukora ubuhinzi bwiganjemo Urusenda mu Rwanda. Diego Dieudonne Twahirwa akaba yarize muri Kaminuza y'u Rwanda muri College of Agriculture, Animal Sciences and Veterinary Medicine mu mwaka wa 2012, nyuma yo gusoza amasomo ye yabonye akazi muri Horizon Sopyrwa gusa nyuma yaje kubasezera ahitamo kwihangira umurimo ashinga compani ye yitwa Gashora Farms. akaba arinawe muyobozi mukuru uyoboye iki kigo.[1]

Mu mwaka wa 2021 Diego dieudonne yarushinze na Sonia Mugabo uzwi cyane nkumunyamideli ukomeye mu Rwanda, ubukwe bwabo bwamamaye cyane kumbuga zitandukanye ndetse bwanitabiriwe nabantu bakomeye nka Ange Kagame umukobwa wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, umuyobozi mukuru uyobora Irembo Faith Keza, Teta Gisa umukobwa wa Fred Rwigema, umuyobozi uyobora Rwanda Green Fund ndetse nabandi batandukanye.[2]

Ibikorwa bye[hindura | hindura inkomoko]

Diego Dieudonne Twahirwa yashinze ikigo Gashora Farms giherereye mu karere ka Bugesera, akaba yaragiranye amasezerano n' abahinzi barenga igihumbi muburyo bwo kumufasha mumushinga we wo gukora ubuhinzi bw' Urusenda. akaba uyu mushinga yatangije warakuze cyane kuburyo yabonye amahirwe yo kujya agemura ibicuruzwa bye mubindi bihugu harimo Beligium, Netherlands ndetse n' Ubufaransa, akaba agemur insenda mbisi ndetse n' izumye muri ibyo bihugu. Diego Diodonne kandi akaba akora amavuta akozwe murusenda yitwa Didi's Chilli aho agemura ayamavuta mubihugu nka Geneva UK ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

China's Kai Jiang Xian zi Wei yagiranye amasezerano na Diego Dieudonne Twahirwa mu mwaka wa 2017 aho yemerewe kuzajya agemura cyangwa akajyana ibicuruzwa bye mubihugu bya Aziya ndetse no mugihugu cy' Ubuhinde.

Mu mwaka wa 2019 Diego Diedonne Twahirwa yasinye amasezerano n' umushinga wo igihugu cy' Ubushinwa witwa "GK International Enterprise Co Ltd" angana na miliyoni magana atanu mumadolari ya America, aya masezerano akaba yari afite ingengabihe y' imyaka itanu aho azajya agemura tone zisaga ibihumbi mirongo itanu (50,000) buri mwaka. mugusinya aya masezerano Diego Dieudonne Twahirwa yavuzeko aya ari amahirwe akomeye kuko igihugu cy' Ubushinwa ari igihugu kinini cyane kandi kikaba gikoresha urusenda cyane, yakomeje avugako ubuhinzi bw' urusenda bukorwa mugihe gito kandi bugatanga umusaruro. yavuzeko igihu cy' Ubushinwa bwashakaga kugura ibicuruzwa byakorewe kumugabane wa Afurika mugihe babonaga ibyo Diego Dieudonne Twahirwa akora babonyeko ari ibyagaciro bahitamo kugirana amasezerano na Gashora Farm.[3]

Ibihembo[hindura | hindura inkomoko]

mu mwaka wa 2018 Diego Diedonne Twahirwa yatsindiye igihembo igihe yari afite imyaka mirongo itatu muri gikorwa cyiswe Young Entrepreneur Awards at 2018 World Forum for Export Development 2018 (WEDF 2018) iki gihembo kikaba cyari icya International Trade Centre (ITC) kikaba kigamije guhuza ndetse no guteza imbere urubyiruko ku masoko atandukanye, [4]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-23. Retrieved 2022-02-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://yegob.rw/umunyamidelikazi-uri-mu-bakomeye-mu-rwanda-yambitswe-impeta-yurukundo-numusore-bakundana-amafoto/
  3. https://www.ktpress.rw/2019/09/rwandan-chili-farmer-lands-500m-deal-with-chinese-firm/
  4. https://www.newtimes.co.rw/business/rwandan-export-awards#:~:text=Twahirwa%20is%20the%20founder%20and,firm%20based%20in%20Bugesera%20District.&text=sustainable%20economic%20growth.-,Twahirwa%20is%20the%20founder%20and%20managing%20director%20of%20Gashora%20Farms,with%20more%20than%201000%20farmers.