Sonia mugabo

Kubijyanye na Wikipedia

Sonia Mugabo ni Umunyarwanda kazi wihangiye imirimo akaba umunyamideri ndetse akaba numwe mu bagore babikora nk'umwuga mu Rwanda. Niwe washinze ikigo Sonia Mugabo akaba akibereye n'umuyobozi mukuru ndetse n'umuhanzi w'imideri.[1]

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Sonia Mugabo yavutse tariki 5 zukwa gatanu 1990 avukira I kigali. Muri genocide yo 1994 yabaye afite imyaka ine, aho yaje guhura nihungabana ryinshi nyuma yo kurokokera kwa gisimba n'umuryango we mugari muri jenocide yakorewe abatutsi[2]. Akaba yarize amashuri yisumbuye muri greenhills academy[3], aza gukomereza amashuri ye muri buena vista university[4] mu gihugu cya leta zunze ubumwe za america, akaba yarize ibigendanye n'itumanaho n'imideri (communication and design).[5]

Rwiyemezamirimo[hindura | hindura inkomoko]

Sonia Mugabo ni umunyarwandakazi uzwiho cyane guhanga imideri, akaba yaranashinze ikigo gikomeye akitirira izina rye kuva muri 2011. Ikigo cya sonia Mugabo cy'itabiriye amarushanywa menshi yo kumurika imideri ndetse bikaba byaramuhaye namahirwe yo kuba ku rutonde rwakozwe na forbes magazin ikinyamakuru cyo muri leta zunze ubumwe za america kigaragaza abagore mirongo itatu babashoramari mu bigendanye n'imideri bakomeye muri america.[6]


Sonia Mugabo w'umunyamideri ukomeye azwiho gukora imideri ndetse no kuyimurika akora imyenda yabadamu ndetse nabagabo myiza kandi igaragaza cyane umuco wacu muri Africa ndetse no kwikwiza mu muco nyarwanda, abifuza iyo myenda kandi bashobora kuyitumiza aho baba bari hose murwanda ndetse no mumahanga biciye ku mbuga nkoranya mbaga, sibyo gusa ahubwo Sonia yanashinze ihuriro ryabamurika imideri ye akorana nabo ndetse bagashobora no kwiteza imbere[7]

Ibindi wareba[hindura | hindura inkomoko]

Iduka rya Sonia Mugabo muri Marriot Hotel

Sonia Mugabo design official wesbsite

Aho byakuwe[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://soniamugabo.co/
  2. https://www.newtimes.co.rw/opinions/today-i-will-share-my-testimony-sonia-mugabo
  3. https://www.roundsquare.org/school/green-hills-academy-kigali-rwanda/
  4. https://www.bvu.edu/
  5. https://www.bvu.edu/
  6. https://www.linkedin.com/company/forbes-magazine/?lipi=urn%3Ali%3Apage%3Ad_flagship3_profile_view_base%3Bn1B%2BnHy0TJOOwpqwdv2G0A%3D%3D&licu=urn%3Ali%3Acontrol%3Ad_flagship3_profile_view_base-background_details_company
  7. https://www.linkedin.com/company/soniamugabo/