Collège du Christ-Roi de Nyanza
Collège Christ-Roi de Nyanza ni ishuri ryisumbuye riherereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y'amajyepfo y'u Rwanda.
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]Collège Christ-Roi de Nyanza yatangiye mu 1956 kugitekerezo cy'umwami Mutara III Rudahigwa na Musenyeri Aloys Bigirumwami. Ryashinzwe na Padiri Eugène Ernote, ari nawe waribereye umuyobozi wa mbere kugeza muri 1976. Yatangiriye i Gatagara, yimukira ahari ESN ubu, nyuma rikaba ryaraje kujya mu nyubako zayo aho zimaze kuzura mu 1965,rikaba riherereye mu mugonzi umanutse hepfo ya kiliyiza ya Kristu umwami. Iri shuri rizwiho kuba abanyarwandakazi bari bazi Ikiratini icyo gihe babaga barize muri Collège Christ-Roi.
Kimwe mu bizwi kuri iri shuri, nuko ari ryo ryonyine ryakomeje kwigisha ikigereki (grec) kugeza muri za 80 mu gihe uru rulimi rwari rwarahagaritswe kwigishwa mu yandi mashuri.
Iki kigo gituranye nibindi bigo nka: Ecole Secondaire du Saint Esprit, Ecole des Sciences Louis de Montfort (ESN), Ecole Technique St Peter Igihozo. Mu karere ka Nyanza, intara y'amajyepfo [1].
Amasomo yigishwa
[hindura | hindura inkomoko]Ikiciro rusange
[hindura | hindura inkomoko]Abanyeshuri bigishwa amasomo akurikira:
- Igiswahili
- Imibare
- Icyongereza
- Ibinyabuzima
- Ubutabire
- Ubugenge
- Amateka
- Ubumenyi bw'isi
- Mudasobwa
- Ikinyarwanda
- Igifaransa
- N'ayandi
Icyiciro gikuru
[hindura | hindura inkomoko]Collège Christ-Roi de Nyanza ifite amashami akurikira
- MCB : Imibare, Ubutabire, n'ibinyabuzima
- PCB : Ubugenge, Ubutabire n'ibinyabuzima[1]
- LFK: Ubuvanganzo mu Cyongereza,Igifaransa, Igiswahili n'Ikinyarwanda
Abayoboye Collège Christ-Roi de Nyanza
[hindura | hindura inkomoko]- Chanoine Eugene Ernaute (1956-1979)
- Marcel Villers (1979-1982)
- Padiri Habimana Ladislas (1982-1989)
- Padiri Hormisdas Nsengimana (1989-1994)
- Padiri Kayumba Emmanuel (1995, yahayoboye amezi make ahita yoherezwa kuyobora Groupe Scolaire Officielle de Butare)
- Padiri Hermenegilde Twagirumukiza (1996-2001)
- Padiri Celestin Rwirangira (2001-2009, uyu nawe yahavuye ajya gusimbura Kayumba Emmanuel muri Groupe Scolaire Officielle de Butare wari umaze kwitaba Imana)
- Padiri Kalinijabo Lambert (2009-2013)
- Padiri Deogratias Rurindamanywa (2013-2015)
- Padiri Hakizimana Charles (2015-2018) Uyu na we akaba yarahavuye agiye gusimbura Rwirangira celestin muri Groupe Scolaire Officielle de Butare
- Padiri HAKIZIMANA Jacques(2018-2023) [1]
- Padiri USABAYEZU Felix (2023- ubu)