Chantal Umuhorakeye

Chantal Umuhorakeye ni umucuruzikazi w'umunyarwanda . Ari mu batangije kandi ayobora Urwambariro Shoe Hub Limited. [1]
Uburezi
[Hindura | hindura inkomoko]Muri 2013, Umuhorakeye yabonye impamyabumenyi ihanitse mu by'amategeko yakuye muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) . Yabonye kandi amahugurwa muri Digital Opportunity Trust (DOT) Rwanda.
Umwuga w'ubucuruzi
[Hindura | hindura inkomoko]Chantal Umuhorakeye niwe washinze uruganda rwa Shoe Manufacturing and Shopping Limited, uruganda rukora inkweto ruherereye mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, Kigali . [2] Nyuma yo kumara imyaka irenga ibiri ashakisha akazi arakabura nyuma yo kwiga kaminuza, Umuhorakeye yiyandikishije mu micungire y'ubucuruzi no kwihangira imirimo. Muri Werurwe 2016, yifatanije n'abandi bagenzi be barindwi bashinga uruganda rukora inkweto. Uruganda rugira uruhare mu kumurika no gusana inkweto. [3]