Jump to content

Cecile Nkomeje

Kubijyanye na Wikipedia

Cecile Nkomeje

[hindura | hindura inkomoko]

mu mwaka wibihumbi bibi na kane 2004 nibwo hashinzwe ikigo gikomeye gishinzwe gutunganya imiti

nibikoresho bya Laboratoire kizwi nka Pharmalab ltd kiyobowe na Madamu Cecile Nkomeje iki kigo cyashinzwe murwego rwo gukwirakwiza

ibikoresho by'ubuvuzi na Laboratoire mu Rwanda ndetse no mukarere ruherereyemo. Pharmalab Ltd

ni uruganda rukora cyane ibikoresho byifashishwa mu buvuzi munzu batangiramo ibizamini Laboratoire

harimo nk' udutibe batangiramo amaraso,inkari,umusarane nibindi.[1]

Madamu Cecile Nkomeje ni Umuyobozi mukuru wa Pharmalab Ltd uru ruganda rukora ibikorwa by'indashyikirwa.

rwatangiye mu mwaka wa 2004 nkuko twabisobanuye haruguru batangiye batumiza ibikoresho hanze y'igihugu

ariko bakabifashwamo na Leta yu Rwanda. muri 2014 bakoze urugendo shuri mugihugu cya Tanzaniya mu rwego

rwo kungera ubumenyi ari naho baherewe inyigisho zo gukora ayo ma tube. mu mwaka a 2015 nibwo batangiye

kubaka aho bazajya batunganyiriza ayo ma tube Imasoro mu cyanya k'Inganda. 2016 nibwo batangiye gushyira

mubikorwa ubumenyi bwabo batangira gukora ibikoresho ari nabwo basurwaga n'ikigo gishinzwe gutsura

ubuziranenge RSB (Rwanda standards board). Minisiteri y'ubuzima na Laboratoire Nationale basanga ibikoresho

bakora byujuje ubuziranenge[2]

kurubu ibikoresho byavaga mu mahanga nka Inde, Chine, na Europe byarahagaritswe uru ruganda

Pharmalab nirwo rutanga ibikoresho byose bikoreshwa mu bitaro bitandukanye ibigo nderabuzima na ma clinique

zigenga mu Rwanda. umuyobozi wa Pharmalab Cecile Nkomeje[3] avugako kuva ibikoresho byatangira

gukorerwa mu Rwanda aribwo igiciro kiri hasi cyane kuko bahisemo gufata inyungu nke ariko kubintu byinshi.

Ingano yibikoresho bakora

[hindura | hindura inkomoko]

umubare wibikoresho bakora mu mwaka ungana na millioni 25 kandi

bavugako hakenerwa ibikoresho biri hagati ya millioni 8 ni 10 mu mwaka

bavuga kandi ko icyuho kibyatumizwaga hanze cyagabanutseho 36% ndetse igipimo

kibyoherezwa mu mahanga kigabanukaho 69%. [4]

inshingano yabo ni ugutanga ibikoresho byinshi bikoreshwa mubuvuzi ndetse nibikoresho

bya Laboratoire byujuje ubuziranenge kwisoko kandi bifite ireme kandi kugiciro

kiza ndetse na serivice inoze.[5]

Madamu Cecile Nkomeje yatsindiye igihembo gitangwa na RDB Bussiness Excellene Awards

muri 2017 nku mugore wihangiye imirimo kandi akiteza imbere kurwego rushimishije

Cecile kandi yavuzeko kuva yahabwa icyo gihembo iterambere rye ryikubye ubugira kabiri.[6]

  1. https://www.newtimes.co.rw/news/trade-deficit-narrows-36-three-years
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-28. Retrieved 2021-11-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-28. Retrieved 2021-11-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-28. Retrieved 2021-11-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://www.eahealth.org/directory/search/organisations/pharmalab-ltd
  6. https://twitter.com/rdbrwanda/status/1085251011311226880?lang=eu