Cana rumwe i Kamonyi

Kubijyanye na Wikipedia
Amashyiga Ku Kamonyi

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

Amashyiga y'amakorano

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagari ka Kagina, mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi bakora umwuga w’ububumbyi, batangaza ko kuva kuri gakondo bagakora ububumbyi bw’ishyiga rya “Cana rumwe” byabongereye umusaruro; kuko amashyiga bakora afite agaciro gakubye inshuro eshatu izo bakoraga mbere.[1][2]

Ubumwe[hindura | hindura inkomoko]

Ababumbyi b’ishyiga rya Cana rumwe bibumbiye muri Koperative “Ubumwe” batangiye kubumba aya mashyiga mu mwaka wa 2011. Icyo gihe bahawe amahugurwa na Minisiteri y’ibikorwa remezo ifatanyije n’icyari ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura (EWSA), hagamijwe kurengera ibidukikije hagabanywa ibicanwa.[1]

Cana Rumwe[hindura | hindura inkomoko]

Iri shyiga abarikoresha bavuga ko ritwara inkwi nke kuko ridashobora gukwirwamo imyase myinshi icyarimwe. Abaribumba bo bavuga ko ryabafashije kuva mu bukene bakabasha kwibonera bimwe mu byo ingo zabo zikenera, kuko ngo bagereranyije n’amafaranga yavaga mu mbabura zisanzwe bagurishaga amafaranga y’u Rwanda 300 frw, cana rumwe yo bayigurisha amafaranga 1000.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/ubukungu/iterambere/article/kamonyi-ishyiga-rya-cana-rumwe-ryongereye-umusaruro-w-ababumbyi
  2. https://impuruza.net/?p=3386