Cana rumwe

Kubijyanye na Wikipedia
Akarere ka Gatsibo

Umushinga ‘Rwanda for Peace and Progress’-RPP ugiye guha abaturage ibihumbi 70 bo mu Karere ka Gatsibo amashyiga yitwa ‘Cana rumwe’ arondereza ibicanwa mu rwego rwo gusigasira no kurengera ibidukikije.[1]

Akarere ka Gatsibo[hindura | hindura inkomoko]

Amashyiga ya Kinyarwanda

Akarere ka Gatsibo kagizwe n’ibice birimo iby’imisozi miremire n’iby’imirambi, harimo ahakunze kurangwa n’izuba ryinshi, ibi bice byose bikaba bidafite amashyamba menshi ku buryo abaturage babona ibicanwa uko babishaka.[1][2][3][4]

Amashyiga

Cana rumwe[hindura | hindura inkomoko]

Amashyiga yubakiye

RPP yemeza ko uyu mushinga ugamije kubungabunga no kurengera ibidukikije ugiye gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2022-2023,  akomeza agira ati: “Ishyiga tugiye gutanga ni Cana rumwe ku buryo bivuguruye rigabanya ibicanwa ku kigero gifatika, iri shyiga rikoresha ibicanwa bicye, risohora umwotsi mucye utazangiza ikirere n’ubuzima bw’umuntu, rizafasha abaturage kuzigama amafaranga bakoreshaga bagura inkwi bakaba bayakoresha ikindi.Aya mashyiga azatangirwa ubuntu kuri buri muntu, abazayahabwa uruhare rwabo ngo ni ukuba bafite amatafari y’inkarakara 12, amazi, icyondo n’amase yo gukurungira aho rizubakirwa. Naho kubaka aya mashyiga bizakorwa n’urubyiruko ruzahabwa akazi rukishyurwa n’umushinga.[1][5]

Imbabura[hindura | hindura inkomoko]

Abaturage 320 babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bahawe imbabura zizwiho kurondereza inkwi, abandi bagenerwa ibigega by’amazi mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ikibazo cy’inkwi n’icy’amazi.Izi mbabura n’ibigega babihawe ku wa Gatanu, tariki ya 3 Kamena 2022, babihabwa na Banki ya Kigali ifatanyije na Green Solution and Supply Ltd.Imbabura buri muturage yahawe ifite agaciro k’ibihumbi 40 Frw ikaba irondereza inkwi ku kigero cya 60%, ikigega buri muturage yahawe kimwe cyakira litiro 1500 z’amazi. Nyuma yo guhabwa izi mbabura n’ibigega by’amazi abaturage bashimiye abafatanyabikorwa babibazaniye bavuga ko bizabafasha cyane.[6][7]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://muhaziyacu.rw/amakuru/abaturage-ibihumbi-70-bi-gatsibo-bagiye-guhabwa-cana-rumwe/
  2. https://bwiza.com/?Iburasirazuba-Imvura-nke-igiye-gutuma-haterwa-amashyamba-by-umwihariko
  3. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/gatsibo-bahagurukiye-abatwika-amashyamba
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-babiri-bafashwe-batema-ibiti-mu-ishyamba-rya-leta
  5. https://kiny.taarifa.rw/u-rwanda-ni-urwa-mbere-muri-afurika-mu-kwagura-amashyamba-raporo/
  6. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abaturage-barenga-300-bahawe-imbabura-zirondereza-inkwi-abandi
  7. https://www.rba.co.rw/post/U-Rwanda-rwesheje-umuhigo-wo-guterama-amashyamba-ku-buso-bungana-na-30