Birondwa Sam
Birondwa Sam, ni umunyarwanda akaba n'umuyobozi mukuru w'ishuri rya Cornerstone Leadership Academy riherereye mu Karere ka Rwamagana, Intara y'Iburasirazuba mu Rwanda. Bihondwa, ni umushumba mukuru w' itorero rya Ambasade y'Ubwami (Icyongereza: Embassy Kingdom), itorero yashinze mu mujyi wa Kigali afatanyije n'umugore we Molly.[1][2][3]
Amashuri
[hindura | hindura inkomoko]Birondwa, yize amashuri y'isumbuye mu ishuri rya Cornerstone Leadership Academy mu igihugu cya Uganda. Icyiciri cy'akabiri cya Kaminuza mu by'iterambere yakuye muri Kaminuza ya Makerere iri mujyi wa Kampala mu igihugu cya y'Uganda mu mwaka wa 2007.
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]Muri 2009, Sam yashinze umuryango w'ivugabutumwa uhuza urubyiruko witwa Youth Impact Mission (YIM)[4], maze akora inama ya mbere, afite icyerekezo cyo kubona “u Rwanda rwunze ubumwe kandi rutera imbere n'ubuyobozi bw'ubaha Imana.” Amaze kwiga amashuri yisumbuye muri Cornerstone Leadership Academy muri Uganda, Sam yagize imbaraga zidasanzwe zo guhindura abantu abigishwa no guteza imbere ubuyobozi ku abahungu n'abakobwa.
Indanganturo
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.kurumbuka.org/impact-stories/sam-birondwa
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Cornerstone-Leadership-Academy-iratanga-amahirwe-ku-banyeshuri-basoje-Tronc
- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abize-muri-cornestone
- ↑ https://yimafrica.org/about-us/