Beatrice Bamurange
Beatrice Bamurange numugore w'umunyarwanda washinze akaba n’umuyobozi w’ishuri ahitwa Rise to Shine School mu Rwanda . [1]
Ubuzima bwo hambere hamwe nakazi
[hindura | hindura inkomoko]Beatrice yavukiye mu Burundi[2] ,nyuma yaje kugaruka mu Rwanda avuye mu Burundi. yifuje gufungura ikigo cy'amashuri maze aza kujya mu mudugudu wa Rusheshe, umurenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali ,mu Rwanda, ahasanga abantu bakomeza gukora cyane kugira ngo babone ejo hazaza heza h'abana babo kuko Aba Bana ntibari bafite uburezi bufite ireme. kandi benshi muribo bavaga munzu zasenyutse hamwe nababyeyi batarangije amashuri yabo, kandi ntibasobanukirwe nagaciro k'uburere kumwana wabo[3]. abona imbaraga zo guhagarara kuri abo bana mugihe atazi aho bahera, Beatrice yari azi ko umuhamagaro kumutima we waturutse ku Mana. yasanze hari icyo agomba gukora kugirango atange ibyiringiro kubana bo muri uwo mudugudu, nuko ahatangira ishuri ryitwa Rise to Shine[4], abanza kujya abigishiriza munsi y'igiti, iki kigo gitanga amasomo kubantu bose bashaka kujyamo, abana benshi batangira kwinjiramo. Muri 2011 bimuye ishuri munzu nto, bizeye ko bazakira abanyeshuri babo bose bashya. ariko icyifuzo cy'ishuri cyarenze inzu nto y'ibyumba bibiri maze abagabanyamo kabiri. aho abana ba Nursery bazaga mugitondo nuko Primaire ikaza nyuma ya saa sita[5]. Muri 2014, binyuze mu gukorana n’abaturage bakusanyije inkunga yo kugura isambu y’ishuri no kubaka ibyumba bishya by’ishuri[6]. Muri 2015,inshuti ye yamuhuje na Wellspring's Abundant Leadership Institute (ALI) maze baramufasha[7]. nuko Beatrice atangira kuyobora ishuri nkumuyobozi . Afite ubuhanga bwo gukorera no kuyobora abandi neza akoresha tekinike yize binyuze muri ALI.
references
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-09. Retrieved 2021-12-12.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://thewellspringfoundation.org/stories/rise-to-shine/
- ↑ https://thewellspringfoundation.org/stories/rise-to-shine/
- ↑ https://thewellspringfoundation.org/stories/rise-to-shine/
- ↑ https://thewellspringfoundation.org/stories/rise-to-shine/
- ↑ https://web.archive.org/web/20211209161108/http://www.risetoshine.rw/about.html
- ↑ https://thewellspringfoundation.org/stories/rise-to-shine/