Anne Heyman Solar Field
Anne Heyman Solar Field ni imirasire y’izuba ibihumbi 30 yashyize ku buso bungana na hegitari 17 mu Murenge wa Rubona mu Akarere ka Rwamagana. Iyi mirasire itanga umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawatt 8,5 yinjira mu murongo mugari agacanira abatuye mu Akarere ka Rwamagana.[1][2]
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]Iyi mirasire yatangiye gukora mu 2014 ikaba itanga umuriro ungana na 4% by’ukenerwa wose. Umuriro uturuka kuri iyi mirasire nibura wacanira ingo ibihumbi 15, mbere ya Covid-19 nibura buri kwezi hasurwaga n’abanyamahanga 50 baje kwirebera uburyo iyi mirasire itanga amashanyarazi.[1] Iyi mirasire yatwaye miliyoni 24 z’amadolari kugirango itange amashanyarazi.
Guhanga akazi
[hindura | hindura inkomoko]Abanyarwanda batandatu bahabonye akazi gahoraho mu gihe abandi benshi bahabona akazi ka bubyizi.
Ubuhamya
[hindura | hindura inkomoko]Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yagaragaje ko inyungu ya mbere bahafite ari uko hari abaturage bahabonye akazi umuriro uhaturuka ngo ukaba ukoreshwa n’abaturage ba Rwamagana.