Jump to content

Umurenge wa Rubona

Kubijyanye na Wikipedia
Umurenge wa Rubona ugaragara ku ikarita y'Akarere ka Rwamagana
Abaturage b'uyu murenge bakora umwuga w'ubuhinzi bw'ibitoki

Umurenge wa Rubona ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana. Uherereye mu majyepfo y'akarere, ukaba uhana imbibi n'Umurenge wa Mwulire mu majyaruguru, Umurenge wa Munyaga na Umurenge wa Kigabiro mu burasirazuba, Umurenge wa Nzige mu burengerazuba n'Akarere ka Ngoma mu majyepfo, aho bigabanywa n'Ikiyaga cya Mugesera.

Umurenge wa Rubona ugizwe n'utugari dutandatu (6) ari two:[1]

  1. Byinza (Imidugudu 8)
  2. Kabatasi (Imidugudu 10)
  3. Kabuye (Imidugudu 4)
  4. Karambi (Imidugudu 5)
  5. Mabare (Imidugudu 8)
  6. Nawe (Imidugudu 3)

Umurenge ugizwe n'imidugudu 38 yose hamwe.

Umurenge wa Rubona ufite ubuso bwa 55,53 km2, ukaba utuwe n'abaturage 24.196 (ibarura rya 2012). Uyu murenge kandi wageze muri finali y'imikino y'Umurenge Kagame Cup ku rwego rw'Akarere ka Rwamagana, hamwe n'Umurenge wa Gishali.

  • Ibigo by'amashuri yisumbuye: 4
    • Agahozo Shalom Youth Village
    • Groupe Scolaire Rubona (12YBE)
    • École Secondaire de Mabare (9YBE)
    • GS Nawe
  • Ikigo cy'amashuri y'imyuga:
    • Tubona Vocational Training Centre (yahoze ari CFJ)
  • Ibigo by'amashuri abanza: 4
    • EP Nawe
    • EP Mabare
    • EP Byinza
    • EP Rubona
  • Ikigo Nderabuzima cya Rubona.

Ibikorwaremezo

[Hindura | hindura inkomoko]

Muri uyu murenge hari urugomero rw'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba ndetse n'isoko rya kijyambere.

Inyandiko zifashishijwe

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. ↑ "Imirenge n'Utugari". Akarere ka Rwamagana. Archived from the original on 2023-06-16. Retrieved 2024-05-21.