Umurenge wa Rubona

Kubijyanye na Wikipedia
Umurenge wa Rubona ugaragara ku ikarita y'akarere ka Rwamagana
Abaturage b'uyu murenge bakora umwuga w'ubuhinzi bw'ibitoki

Umurenge wa Rubona ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana. Uherereye mu majyepfo y'Akarere, ukaba uhana imbibi n'Umurenge wa Mwulire mu majyaruguru, Munyaga na Kigabiro mu burasirazuba, Nzige mu burengerazuba n'Akarere ka Ngoma mu majyepfo, aho bigabanywa n'ikiyaga cya Mugesera. Umurenge wa Rubona ugizwe n'Utugari dutandatu (6) ari two: 1. Byinza (Imidugudu 8) 2. Kabatasi (Imidigudu 10) 3. Kabuye (Imidugudu 4) 4. Karambi (Imidugudu 5) 5. Mabare (Imidugudu 8) 6. Nawe (Imidugudu 3) ukaba ugizwe n'Imidugudu yose hamwe 38.

Umurenge wa Rubona ufite ubuso bwa 55,53 km2, ukaba utuwe n'abaturage bageze ku 24.196 abaturage (2012).

Uburezi[hindura | hindura inkomoko]

Ibigo by'amashuri yisumbuye: 4: Agahozo Shaloom Youth Village, Groupe scolaire Rubona (12YBE)na École Secondaire de Mabare (9YBE, GS Nawe, Ibigo by'amashuri y'imyuga: Tubona Vocational Training Centre (former CFJ) Ibigo by'amashuri abanza: 4: EP Nawe, EP Mabare, EP Byinza & EP Rubona.

Ubuvuzi[hindura | hindura inkomoko]

Ikigo nderabuzima: 1: Ikigo Nderabuzima cya Rubona.