Jump to content

Akarere ka Rwamagana

Kubijyanye na Wikipedia
Ikarita y'Akarere ka Rwamagana
Rwanda
Rwamagana

Rwamagana ni akarere kamwe mu tugize uturere mirongo tatu (30) tugize igihugu cy'u Rwanda, ndetse ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, akaba ari na ko karimo icyicaro cy’Intara y'iburasirazuba.

Akarere ka Rwamagana kagizwe n’icyari Akarere ka Muhazi, icyari Akarere ka Bicumbi, imirenge 2 yari iya Gasabo (Fumbwe na Mununu) n’imirenge 3 yari iya Kabarondo (Kaduha, Rweru na Nkungu) hiyongereyeho icyari Umujyi wa Rwamagana. Muri Rwamagana Kandi harimo ibikorwa remezo bibarizwamo nka IPRC gishari, gishari health center, pharmacies, police training school (pts gishali)(ishuri rya Police y'U Rwanda) Muhazi. Ndetse muri Rwamagana harimo n' ibigo by'amashuri ( ibiburamwaka, primary na secondary schools),imihanda igezweho, amahoteri,,muhazi water treatment, bella flowers,gereza ya nsinda ,banki, Rwamagana, hakaba harinokuvugururwa isoko rya Rwamagana riherereye mumurenge wa kigabiro mukarere karwamagana kandi ni naho haherereye ikicaro cya beneri mu ntara y'iburasirazuba[1]

Ibigo bigize akarere ka rwamagana byiga bitaha

[hindura | hindura inkomoko]
  • GS GISHARI
  • GS RUHUNDA
  • GS GATI
  • GS NSINDA
  • G S KAVUMU
  • CENTRE FOR CHAMPION
  • E.P NYAGAHINGA[2]

Komite nyobozi y' akarere

[hindura | hindura inkomoko]

Akarere ka Rwamagana nka kamwe m' uturere tugize igihugu cy' u Rwanda, muri 2016 kabonye umuyobozi mushya, watowe n' abaturage ariwe MBONYUMUVUNYI Radjab ndetse hatowe n' abayobozi bungirije aribo: KAGABO Richard Rwamunono; umuyobozi w' akarere wungirije ushinzwe iteramere ry' ubukungu na UMUTONI Jeanne; umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry' imibereho myiza. [3]KOMITE NYOBOZI Y'AKARERE KA RWAMAGANA

Akarere ka RWAMAGANA ni akarere kamwe muturere tugize u RWANDA kurubu gafite umuyobozi mushya watowe 2016 witwa MBONYUMUVUNYI Radjab ndetse hanatowe nabungirije aribo; KAGABO Richard RWAMUNONO ;

ndetse hanatorwa uwungirije ufite munshingano ITERAMBERE n'ubukungu

yitwa UMUTONI jeanne

Ikibumbano cy'igitoki kigaragaza ko i RWamagana hera ibitoki cyane.
Icyapa cya Rwamagana
Ikiyaga cya Muhazi
Ikarita y'Intara y'Iburasirazuba igaragaza Rwamagana mu ibara ry'icyatsi

Mu Karere ka Rwamagana hazwiho ubutaka bwera ariko hazwi cyane cyane kwera ibitoki.

Ubuso bw' akarere ka rwamagana

[hindura | hindura inkomoko]

Akarere ka Rwamagana kashyizweho n’itegeko muri Mutarama 2006, ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, akaba ari nako karimo icyicaro cy’Intara.

Akarere ka Rwamagana, kagizwe n’icyari Akarere ka Muhazi, icyari Akarere ka Bicumbi, Imirenge 2 yari iya Gasabo ( Fumbwe na Mununu) n’Imirenge 3 yari iya Kabarondo (Kaduha, Rweru na Nkungu) hiyongereyeho icyari Umujyi wa Rwamagana.

Akarere ka Rwamagana gahana imbibi n’utundi turere ku buryo bukurikira:  Mu majyaruguru yako hari uturere twa Gatsibo na Gicumbi, Mu burasirazuba bwako hari Akarere ka Kayonza, Mu majyepfo yako hari uturere twa Ngoma na Bugesera, naho mu burengerazuba bwako hari Uturere twa Kicukiro na Gasabo.

Akarere ka Rwamagana kagizwe n’Imirenge 14, Utugali 82 n’Imidugudu 474. Gafite ubuso bungana na 682 km2 n’abaturage 484,953, bari ku bucucike bwa 740/Km2.[5]

ibikorwa remezo

[hindura | hindura inkomoko]

mukarere ka rwamagana harimo ibikorwa remezo bitandukanye twavuga nka bella flower uruganda rutunganya amazi rwa muhazi nibindi byinshi

IMIKINO

akarere ka rwamagana kakaba gafite uruhare mu mikino y'uRwanda kuko gacumbikiye amakipe menshi akina mu byiciro bitandukanye hano mu rwanda ahatwavuga nka classic fc ikina mukiciro cyagatatututibagiwe na muhazi united fc ikina mukiciro cya mbere.[6]Amashakiro

  1. https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubwiteganyirize/article/rwamagana-bnr-yatashye-inyubako-y-ishami-ryayo-mu-ntara-y-iburasirazubahttps://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubwiteganyirize/article/rwamagana-bnr-yatashye-inyubako-y-ishami-ryayo-mu-ntara-y-iburasirazuba
  2. https://www.google.com/search?q=IBIGO+BIGIZE+AKARERE+KA+RWAMAGANA&oq=IBIGO+BIGIZE+AKARERE+KA+RWAMAGANA&gs_lcrp=EgZjaHJvbWUyBggAEEUYOTIKCAEQABiABBiiBDIKCAIQABiABBiiBDIKCAMQABiABBiiBDIKCAQQABiABBiiBNIBCTE0NTIxajBqNKgCALACAQ&sourceid=chrome&ie=UTF-8
  3. https://www.rwamagana.gov.rw/akarere/komite-nyobozi
  4. akarere ka rwamagana
  5. https://www.rwamagana.gov.rw/default-e9d7c2d4f1
  6. https://www.ktpress.rw/2023/06/rwamagana-city-changes-name-to-muhazi-united/https://www.ktpress.rw/2023/06/rwamagana-city-changes-name-to-muhazi-united/https://www.ktpress.rw/2023/06/rwamagana-city-changes-name-to-muhazi-united/