Jump to content

Agakiriro ka Rwamagana

Kubijyanye na Wikipedia

Agakiriro kagezweho mu Karere ka Rwamagana kubatse mu murenge wa Kigabiro, akagali ka Cyanya, kagizwe n’abanyamuryango bafitemo imigabane 94, iyo wongeyeho abahakorera bihoraho na ba nyakabyizi n'abaza kuhashaka ubuzima buri munsi bose barenga magana abiri 200, ibyo abaturage bagaragaza ko ubu biri kubafasha mu kwihutisha iterambere.[1][2][3]

Mubihe byabanje Akarere ka Rwamagana kari gafite ikibazo cy'agacuriro gato cyane maze bikangamira abakora ubukorikori, ububaji, ubusuderi n’abandi bo mu mujyi wa Rwamagana kuko byabasabaga kujya gukorera imirimo yabo ahandi. Ubu kamaze kuvugururwa, hubatswe hangari nini cyane eshatu. Iya mbere ni ubwumishirizo bw’imbaho, hangari zindi ebyiri zikoreramo abakora imirimo y’ubukorikori, iy’ububaji, gusudira no kudoda.[1]

Muri aka gakiriro kandi ntihakorerwa imirimo yo kubaza no gukora ibijyendanye n’ubukorikori gusa, ahubwo haba harimo n’urubyiruko rutandukanye ruri kwiga imyuga igendanye n’ibihakorerwa.[1]

Mbarushimana Thierry ukorera umwuga w’ububaji mu gakiriro ka Rwamagana, agira ati; ibintu byacu biba bifite umutekano kandi umwe akigira ku wundi kurusha uko buri wese yabaga akorera hirya no hino dutatanye.

Indanganturo

[hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 1.2 https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imihanda-isoko-rigezweho-n-agakiriro-byahinduye-isura-y-ubucuruzi-i-rwamagana
  2. https://ar.umuseke.rw/agakiriro-ka-rwamagana-kari-guhindura-ubuzima-bwurubyiruko.hmtl
  3. https://ar.umuseke.rw/agakiriro-ka-rwamagana-kari-guhindura-ubuzima-bwurubyiruko.hmtl