Jump to content

Rwamagana

Kubijyanye na Wikipedia

RWAMAGANA

Akarere ka Rwamagana kashyizweho n’itegeko muri Mutarama 2006, ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, akaba ari nako karimo icyicaro cy’Intara. Akarere ka Rwamagana, kagizwe n’icyari Akarere ka Muhazi, icyari Akarere ka Bicumbi, Imirenge 2 yari iya Gasabo ( Fumbwe na Mununu) n’Imirenge 3 yari iya Kabarondo (Kaduha, Rweru na Nkungu) hiyongereyeho icyari Umujyi wa Rwamagana

Akarere ka Rwamagana gahana imbibi n’utundi turere ku buryo bukurikira:  Mu majyaruguru yako hari uturere twa Gatsibo na Gicumbi, Mu burasirazuba bwako hari Akarere ka Kayonza, Mu majyepfo yako hari uturere twa Ngoma na Bugesera, naho mu burengerazuba bwako hari Uturere twa Kicukiro na Gasabo.

Akarere ka Rwamagana kagizwe n’Imirenge 14, Utugali 82 n’Imidugudu 474. Gafite ubuso bungana na 682 km2 n’abaturage 484,953, bari ku bucucike bwa 740/Km2.

IKARITA YARWAMAGANA

[1]

  1. https://www.rwamagana.gov.rw/default-e9d7c2d4f1