Abagore mu Iterambere ry'Africa

Kubijyanye na Wikipedia
Iterambere ry'abagore mu Rwanda

Abagore mu iterambere ry'Africa[hindura | hindura inkomoko]

Mumyaka yo hambere abagore muri Africa bafatwaga nkabantu badashoboye kandi batagira iterambere bageza

kuri Rubanda nyamwinshi (Societe). kugeza ubu siko bikibarwa kuko abagore ni bamwe mubabarwaho gukora

abagore mu buhinzi

cyane kandi iterambere ryabo rikagaragara.[1]

Ubucuruzi muri Africa[hindura | hindura inkomoko]

Abagore bo hirya no hino muri Africa bimaze kugaragara ko bafite uruhare runini mu iterambere ry'ibihugu byabo[2]

aho bagaragara muri bamwe bahembwa ni ibihugu byabo kubera ibikorwa bimwe nabimwe by'iterambere bagezeho

no mu Rwanda abagore batandukaye bagaragara mubikorwa by'ubucuruzi ndetse no mubuyobozi bahembwa

kubera ibikorwa by'indashyikirwa bitandukanye[3]

abagore mu bucuruzi

Iterambere ry'umugore mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

World Economic Forum agaragajeko u Rwanda ruza kumwana wa gaanu (5) ku isi mu bijyanye no guharanira iterambere ry'umugore. ibi kandi byakozwe hagendewe ku byiciro bine (4) birimo uruhare rw'abagore mubukungu bw'igihugu, ndetse no guha uburezi bukwiriye abana b'abakobwa, kubungabunga ubuzima bw'igitsina gore ndetse no guhabwa imyanya munzego zifata ibyemezo. [4]

Ubusumbane hagati y 'umugore n'umugabo[hindura | hindura inkomoko]

kuva kera mu mumateka umugore akunze kubuzwa uburenganzira no guhezwa muburyo butandukanye kandi bikagaragara mu mico hafi yayose hiya nohino ku Isi ibi kandi byagize ingaruka zikomeye kubuzima bw'umugore kandi izi ngaruka ziracyagaragara mubusumbane bukiri ku Isi hagati y'abagore ndetse n'abagabo.

Ishami ry'umuryango wabibumbye ryita ku bagore (UN Women) rivugako uburezi ari imwe mu nkingi ituma umuryango runaka w'abanttu utangira guhindura imyumvire y’uburyo ufata abagore.[5]

GLOBAL GENDER GAP REPORT igaragaza icyuho muburinganire aho yerekana ko bimwe mu bihugu byateje imbere

uburinganire binasanganwe urwego rw'uburezi buteye imbere nka Iceland iyoboye ibindi bihugu kuri uru rutonde,99%

by'abaturage baba barageze mu ishuri. icyakora no mubihugu byateye imbere nkibi haracyagaragara ubusumbane hagati y 'umugabo n'umugore.[6]

Uburinganire[hindura | hindura inkomoko]
uburinganire

Murwego rwo guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, mumwaka wi 1977 umuryango w'abibumbye(LONI) wemeje ko ittariki ya 8 werurwe iharirwa kuzirikana ku kamaro k'umugore mubuzima bwa muntu, hakarebwa ku ntambwe yatewe mu rugendo rw’iterambere ndetse n’imbogamizi agihura na zo.

Umwihariko wu Rwanda mu iterambere ry'umugore[hindura | hindura inkomoko]

Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda umwaka wi 1994, kimwe mubikorwa by'ingenzi leta yu Rwanda yagezeho nuko yashyize imbaraga mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore. Mu 1995, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore n'abakobwa yasinyiwe i Beijing mu Bushinwa.

Ibi kandi byakurikiwe nizindi ngamba zitandukanye zirimo gushyiraho Minisiteri yihariye ifite munshingano zayo gukurikirana uburinganire, hashyirwaho kandi gahunda zigamije guteza imbere uburezi bw’abakobwa, havugururwa amategeko ku mitungo n’ibindi byinshi, byose bigamije guteza imbere uburinganire.[7]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.bbc.com/gahuza/49561541
  2. https://www.google.com/search?q=abagore+muri+Tanzaniya&rlz=1C1RLNS_enRW1031RW1031&sxsrf=APwXEdcxEBLxkjQVqLTz2MvO9HHKvuIfow%3A1685799078247&ei=pkB7ZJndDv6okdUPiZuD8A4&ved=0ahUKEwiZyOL5mqf_AhV-VKQEHYnNAO4Q4dUDCA4&uact=5&oq=abagore+muri+Tanzaniya&gs_lcp=Cgxnd3Mtd2l6LXNlcnAQAzIFCCEQoAEyBQghEKABMgUIIRCgAToICAAQogQQsAM6BAgjECc6CAgAEIAEEMsBOgQIABAeOgcIABCKBRBDOgsIABCABBCxAxCDAToFCAAQgAQ6BwgjEOoCECc6BggAEBYQHjoICCEQFhAeEB1KBAhBGAFQhQlYq_wBYLqGAmgHcAB4A4AB_wOIAeN7kgENMS4wLjEwLjI2LjguMZgBAKABAbABCsABAcgBBA&sclient=gws-wiz-serp#fpstate=ive&vld=cid:0e64bc74,vid:dRWOg-GXzcA
  3. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-b-indashyikirwa-mu-bucuruzi-n-ubuyobozi-mu-rwanda-bagiye-gushimirwa
  4. https://www.westernprovince.gov.rw/amakuru/abagore-bari-mu-buyobozi-barashimirwa-ku-ruhare-bagira-mu-iterambere-ry-igihugu
  5. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bariga-uko-ibibazo-by-ingutu-bikibangamiye-iterambere-ry-umugore-byarangira
  6. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isesengura-uruhare-rw-uburinganire-mu-iterambere-ry-u-rwanda
  7. https://www.ruhango.gov.rw/soma-ibindi/ubufatanye-bw-abagabo-n-abagore-isoko-y-amahoro-n-inkingi-y-iterambere-mu-miryango