Jump to content

Umuryango w’Abibumye

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri UN)
ibendera rya Umuryango w’Abibumye
ikicaro gikuru cya UN

Umuryango w’Abibumye (UN cyangwa UNO mu magambo ahinnye y’icyongereza, ONU mu magambo ahinnye gifaransa; izina mu Cyongereza: United Nations cyangwe Organisation des Nations Unis ) ni wo mugari ku Isi, ukaba warashyizweho muri Kamena 1945, ubu ukaba ugizwe n’ibihugu 192.

Intego za UN/ONU

[hindura | hindura inkomoko]

Umuryango w’Abibumbye ugamije ibi by’ingenzi bikurikira: kubumbatira amahoro n’umutekano ku isi; gukumira ibikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano, mu rwego rw’akarere no ku Isi hose; guteza imbere imibanire myiza y’ibihugu ishingiye ku ihame ry’ubureshye bw’abantu imbere y’amategeko; kugera ku bufatanye mpuzamahanga nyabwo hakemurwa ibibazo bishingiye ku bukungu, imibereho, ubumenyi, uburenganzira bwa muntu, n’ibindi.

Umuryango w’Abibumye

U Rwanda, ruzirikana izi ntego zose twavuze haruguru kandi rutanga umusanzu warwo ku gihe, kabone n’ubwo hari byinshi runenga imikorere y’uyu Muryango, cyane cyane Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi (Security Council/Conseil de Sécurité). Iyi Nama ni yo ishinzwe ibikorwa bya buri munsi, bijyanye no kubumbatira amahoro n’umutekano ku Isi. Ariko, mu wa 1994, ntabwo yagaragaje ubushake bwo gukumira cyangwa se guhagarika jenoside, bitewe n’inyungu za bimwe mu bihugu n’amashyirahamwe y amahanga anyuranye; cyane cyane bimwe mu bihugu bitanu bifitemo icyicaro gihoraho (Permanent seat/Membre Permanent).

ibihugu bigize Umuryango w’Abibumye
ibihugu bigize Umuryango w’Abibumye

Ubu harasuzumwa uburyo bw’ishyirwa mu bikorwa rya raporo y akanama k’Umuryango w’Abibumbye izwi ku izana rya Raporo Carlson (Perezida w’ako Kanama) hamwe n’iy’akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (Organization of African Unity- OAU/Organisation de l Unité Africaine-OUA), ku bijyanye n’uruhare rw’amahanga mu kudahagarika no kudakumira jenoside yabaye mu Rwanda mu wa 1994.

Icyerekezo cya UN/ONU

[hindura | hindura inkomoko]
Umuryango w’Abibumye

Harasuzumwa kandi n’uburyo UN/ONU yavugururwa muri rusange, cyane cyane hagakurwaho veto power/droit de veto kandi umubare w ibihugu bigize iriya Nama ukongerwa (Afurika ikabonamo imyanya ibiri ihoraho). Iki kiganiro cyasobanuye impamvu ari ngombwa ko u Rwanda rwinjira mu miryango mpuzamahanga yo mu rwego rw’akarere, urwa Afurika ndetse no mu rwego rw’isi, cyane cyane muri iki gihe cy’ikomatanyabukungu.

Cyerekanye uburyo iyo miryango yagiye ishyirwaho n’intego igamije mu nzego zinyuranye zirimo urw’ubukungu, umutekano, imibereho myiza n’ibindi.

Cyagaragaje kandi akamaro iyo miryango ifitiye u Rwanda n’ako imwe muri yo yirengagije kugirira u Rwanda mu bihe bikomeye rwahuye na byo.

kubungabunga Amahoro