AMATEKA Y ' AMAZINA Y'IBIYAGA INZUZI N'AHANTU

Kubijyanye na Wikipedia

Nk’uko bigaragara ko amazina n’imisozi by’ino tutakimenya ubusobanuro bwabyo wabimenya ubaye wize ururimi rwa Misiri ya kera. reka dufatire urugero ku mazina y’ibiyaga n’imigezi byo n' ahantu mu Rwanda no Burundi.

Abashakatsi bagaragaza ko amazina amwe na mwe akomoka mu rurimi rw' abanyamisiri nkuko amateka abigaragaza na zibwimwe mu nyandiko zibigaragaza .

Nk’uko tubisoma mu gitabo cyitwa A book of beginnings (section 23 roots beyond Egypt P.483-490) ; tubona ko Abanyamisiri batuye hano cyangwa se bahanyuze bakora ubushakashatsi.

Ikiyaga cya Kivu

KIVU ni ijambo rikomoka kuri KEFI ryo mu Misiri risobanuye “ibere” cyangwa “isoko y’amayobera” nk’uko n’ubusanzwe ibere ari isoko itagaragara y’amashereka. Ibi bikaba byerekeza ku kuntu mu buryo bumeze nk’amayobera, ikiyaga cya Kivu bibwiraga ko ari cyo soko y’ikiyaga cya TANGANYIKA bibeshyaga ko ari yo mazi ari mu majyepfo cyane akoze isoko ya Nil biturutse kuri Rusizi isohoka mu Kivu. Abashakashatsi bo muri Misiri ya kera bagomba kuba bari baratangajwe no kumenya ko isoko ya Nil ari Kivu binyuze mu mugezi wa Rusizi usohoka mu Kivu werekeza mu majyepfo ukiroha muri Tanganyika aho kwerekeza mu majyaruguru nk’indi migezi yose ijya muri Nil.

Ikiyaga cya Tanganyika

Naho rero izina RUSIZI naryo rikomoka ku gicumbi cy’ ijambo RUS na ryo ryo mu Misiri risobanura « imoko y’ibere ». Ubu busobanuro bukaba bwererekeza ku “gusohoka”,“gukomoka” cyangwa « gutunguka ». Ibyo rero ukabona ko bijyanye n’ukuntu n’ubundi Rusizi ari umugezi usohoka cyangwa ukomoka mu ibere ari ryo Kivu nk’uko n’ubusanzwe « imoko y’ibere » ari yo amashereka asohokeramo. Nyuma ya Rusizi rero haza ubusobanuro bw’ijambo TANGANYIKA ino rifite ubosobanuro bw’”ikintu kinini” ariko tukaba tutari tuzi aho bikomoka ! Iri zina na ryo ni iryo mu rurimi rwo muri Misiri ya kera rikaba ari igiteranyo cy’amagambo atatu Tan-khani-ka. Tan risobanuye” ikintu kinini” naho Knani rikaba “ikiyaga” ; Ka risobanuye « ubutaka » cyangwa « ahantu »“. Ni yo mpamvu tuvuga i Ka- buye cyangwa i Ka-rongi. Burya tuba tuvuga ku butaka bwa Buye cyangwa bwa Rongi. « Ka » yo mu izina Tanganyika yo yerekeza ku mazi magari agoswe n’u butaka bwumutse ». Bityo ubusobanuro bwa Tanganyika ni “ikiyaga kigari kiri hagati mu gihugu”. Mbese ijambo Tanganyika ni ikinyuranyo cy’ijambo ikirwa. Impamvu ni uko ikirwa ari ubutaka bwumutse bugoswe n’amazi mu gihe Tanganyika ari amazi menshi agoswe n’ubutaka.

Umugezi wa Akanyaru.

Na none kandi AKANYARU na ryo ni izina rikomoka ku ijambo « Akhani-aru ». Akhani twabonye ko risobanuye “ikiyaga” naho « aru » rikaba risobanura uruzi cyangwa umugezi . Ni ukuvuga ko mu rurimi rwa Misiri ya kera Akanyaru ari “umugezi w’ikiyaga”(uruzi rufite ubugari bunini ku buryo wagirango ni ikiyaga gitemba). Ni muri bene ubwo buryo dufite na none umugezi wisuka mu Kanyaru witwa RUHWA ukomora iryo zina ku ijambo rua risobanuye “umugezi” kimwe n’uko ikiyaga cya RWERU ari ijambo rikomoka kuri ruru risobanuye “ikizenga cy’amazi.”Naho izina NYABARONGO ryaba rikomoka ku ijambo « Nuabarakah ». Nua ni kugenda ukongera ukagaruka naho barakah ni icyuzi. Bityo Nyabarongo akaba ari ijambo ryaba risobanuye « amazi agenda akongera akagaruka ». Ibyo bikaba byaba byerekeza ku kuntu amazi ya Nyabarongo aturuka mu majyepfo agana mu majyaruguru nyuma akongera agahindukira akagana mu majyepfo. Ubundi busobanuro nabwo iryo zina ryerekezaho bushobora kuba ari ubujyanye n’ukuntu Nyabarongo ari uruzi rugenda rwigoronzora ku buryo wagirango ni umuhanda ufite amakorosi menshi. Maze rero yaba imigezi yisuka muri Rusizi uko ari 14 yaba n’iyisuka muri Nyabarongo n’Akanyaru ; yose ikomoka mu gihugu uyu munsi twita Rwanda. Iri zina RWANDA na ryo rishobora kuba rikomoka ku ijambo « RUANTA » na ryo mu rurimi rwa Misiri ya kera risobanuye “akarere k’amasoko y’inzuzi” cyangwa “urusohokero rw’inzuzi” (mouth, outlet, or gorge of a river). Impamvu tutemeje ku buryo budasubirwaho ko Rwanda ikomoka ku ijambo Ruanta ni uko mu « Ibanga rya kane » tuza kubona irindi jambo na ryo ryaba ryarabyaye Rwanda kandi rikaba ritandukanye n’iri.

Ariko uko biri kose mu rurimi rwa Misiri ya kera Ruanta ni akarere k’imisozi miremire, ibibaya n’amashyamba ya kimeza bituma hahora hijimye bitewe n’ibicu n’ibihu bihora bitwikiriye iyo misozi n’amashyamba ari nabyo bibyara imvura nyinshi bigatuma haboneka amasoko y’inzuzi. Mwibuke ko i nzuzi Nyabarongo n’Akanyaru zifite isoko imwe iri munsi y’umusozi wa Giseke wo muri za Nyaruguru.

Nk’uko mubizi rero, izo nzuzi zombi rumwe runyura mu misozi miremire yo mu majyaruguru urundi rukanyura mu yo mu majyepfo zigahurira mu Burasirazuba ahantu hava izuba, hadahora ibitumbwe bitewe n’uko nta misozi miremire n’amashyamba bihari nk’uko bimeze aho izo nzuzi zombi zikomoka. Akarere kagoswe n’izi nzuzi zombi (Akanyaru na Nyabarongo) ni ho mu Bwiru bwo mu Rwanda bita « Nduga » ari yo Mezopotamiya yo mu Rwanda.

Maze rero imiterere y’aho uruzi rwa Nyabarongo n’urw’Akanyaru zituruka n’imiterere y’aho zihurira ; ni byo bitanga izina ry’uruzi rwa KAGERA. Nk’uko kandi mubizi ; iyo izo nzuzi zimaze guhurira aho hantu hakeye ho mu mirambi y’iBurasirazuba zirema uruzi rumwe rw’Akagera. Iri zina KAGERA na ryo rikomoka mu rurimi rwa Misiri ya kera rikaba rigizwe n’amagambo « kak-raau ». Kak risobanuye “ikintu kijimye naho « rua » cyangwa « raau » risobanura “uruzi runini rwihuta”. Ni yo mpamvu ubusobanuro bw’ijambo Kagera ari “uruzi rugari kandi rurerure rw’amazi yihuta rukomoka ahantu hijimye”(Uruzi ruva mu misozi y’urukiga rugatunguka mu karere kameze nk’amayaga ).

Aha murabona ko aya mazina y’iyi migezi mu rurimi rwa Misiri bigaragara ko ari ayo mu myaka myinshi mbere ya Yezu ; aratugaragariza ko abayise bari abashakashatsi b’abahanga cyane mu bumenyi bw’isi n’ibidukikije mu buryo bwaba butambutse ubw’Abanyaburayi nka Livingston na Stanley bo mu kinyejana cya 19 nyuma ya Yezu. Gusa wenda icyo aba ba kera batari baramenye ; ni uko Tanganyika na Kivu amazi yabyo adafite aho ahurira na Nil. Nyamara ariko baba bari baramenye neza ko isoko ya Nil iri hano mu Rwanda mu rurimi rwa Misiri bashobora kuba baritaga Ruanta. Umuntu yavuga ko ibyo Abanyaburayi bavumbuye kwari ukongera kuvumbura iby’Abanyamisiri bari baravumbuye kera ariko bikaba byari byaribagiranye.Twabonye ko mu rurimi rwa Misiri “Ruanta”ari “umunwa w’”urusohokero” rw’inzuzi (embouchure). Bityo Rwanda akaba ari akarere k’impinga, imisozi , ibibaya n’amashyamba bituma kaba amasoko y’inzuzi. Aha rero hakumvikanisha na none ibyo uyu munsi twita Igihugu cy’imisozi igihumbi n’iby’Akarere k’ibiyaga bigari. Mbese muri make murabona ko n’amazina y’ibintu by’ino nk’imigezi (n’imisozi na yo uwayakurikirana byaba kimwe) akomoka mu rurimi rwo muri Misiri ya kera, kimwe n’uko mu Kinyarwanda n’Ikirundi twabonye ko Ik ari zo inka ; Att ariyo amata ; Apis ariyo impfizi ;Tut ariryo tutsi ; Imen cyangwa Amen ariyo Imana kimwe n’andi menshi tutarondoye yose avugitse kimwe nkuko tubyita mu ndimi zacu z’ubu. Byongeye kandi imihango n’ imigenzo byakorerwaga muri ibi bihugu, ni imwe n’iyo mu Misiri.