Jump to content

ABUSOL LTD

Kubijyanye na Wikipedia
Amagi
Inkoko

ABUSOL LTD (Agri-Business solutions), ni uruganda rwatangijwe na Musabyimana Jean Baptiste, rutunganya umusaruro ukomoka k'ubworozi bw'inkoko mu Rwanda, rufite icyicaro mu Murenge wa Mayange wo mu Karere ka Bugesera, mu ntara y'Uburasirazuba.[1][2][3]

Intego y'uruganda ni ukuzana amagi yujuje ubuziranenge ku isoko, no gufasha abahinzi n'aborozi hirya no hino mu Rwanda kuzamura umusaruro n' ubucuruzi bw’inkoko kugera ku rwego rw’inganda zikora neza.[4][2]

Uru ruganda, rukorera ku butaka bwa hegitari 14, muri 2022, uru ruganda rwari rufite inkoko zirenga 100.000 zitanga amagi arenga 70.000 k'umunsi aha mu karere ka Bugesera.[4][5]Icyi kigo cyiyemeje gufasha Leta y’u Rwanda guhangana n’imirire mibi n’igwingira binyuze mu gushishikariza abaturage kwita ku ifunguro ry’amagi n’inkoko mu buryo butanga umusaruro.Kuwa14 Gashyantare 2024,ABUSOL Ltd yatangije ubukangurambaga bwo kurya amagi no korora inkoko kinyamwuga mu Karere ka Ngoma, ariko ibikorwa byayo bikomeje kwaguka mu gihugu hose.[6] Musabyimana Jean Baptiste, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo ABUSOL Ltd cyorora inkoko zitera amagi akagera mu Rwanda hose ndetse no hanze ya rwo, avuga ko kugeza ubu bamaze guhindura ubuzima bw'imiryango irenga 100 bayiha ubufasha bukura abana mu mirire mibi.[6]

  1. ↑ https://en.igihe.com/news/article/meet-musabyimana-a-poultry-farmer-breeding-black-soldier-flies-to-reduce-high
  2. 1 2 https://www.newtimes.co.rw/article/144987/News/poultry-industry-on-the-rise-as-investors-spot-potential
  3. ↑ https://www.minagri.gov.rw/updates/news-details/investors-find-lucrative-opportunities-in-rwanda-s-poultry-industry
  4. 1 2 https://www.ktpress.rw/2016/03/poultry-farmer-to-save-rwanda-from-importing-eggs/
  5. ↑ https://en.igihe.com/news/article/meet-musabyimana-a-poultry-farmer-breeding-black-soldier-flies-to-reduce-high
  6. 1 2 "Archive copy". Archived from the original on 2024-09-02. Retrieved 2024-09-02.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)